Rwanda:Izindi mpunzi z’abarundi zari zisigaye mu nkambi 2 zasubijwe iwabo[REBA AMAFOTO]
- 02/04/2018
- Hashize 7 years
Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata u Rwanda rwashyikirije u Burundi impunzi 517 zari mu nkambi y’agateganyo ya Nyanza ndetse n’izindi 394 zari mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi zari zaturutse mu nkambi ya Kamanyola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, izi zikaba zigiye zikurikiranye na zigenzi zazo zatashye ejo hahise kuri tariki ya 1 Mata.
Igitumye n’izi zitaha n’ubundi zigihuje n’izindi zatashye aho zageze mu Rwanda zikagaragaza imyemerere idasanzwe yo kutemera bimwe mu byo zasabwaga mbere yo guhabwa ubuhungiro mu Rwanda.
Kuri uyu wa Kabiri Mata,nibwo izi mpunzi zashyikirijwe u Burundi ku mupaka wa Akanyaru.Gahunda yo gusubiza aba baturage mu gihugu cyabo yatangiye kuri iki Cyumweru ubwo impunzi 1607 zari mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera zasubizwaga mu gihugu cyabo.
Kayumba Olivier,Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR yatangaje ko izi mpunzi zageze mu Rwanda ku wa 7 Werurwe 2018, zisubiye i Burundi ku bushake nyuma y’igihe ziganirizwa n’inzego zitandukanye.
Kayumba Olivier yagize ati “Kubera ko ari Abarundi, igihugu cyabo ni cyo kibaha umutekano. Naho ibyangombwa kugira ngo babone ubuhungiro basanze badashobora kubyuzuza. Ibyo byangombwa birimo kubarurwa mu buryo bugezweho, icya kabiri bangaga ko abana babo babona inkigo zikenewe zo kugira ngo babeho, icya gatatu ni uko badashaka ko tubasuzuma mu ndwara zose baba bafite. Dufite abarwayi b’igituntu, dufite abarwayi ba malariya, dufite abarwayi batandukanye, hari n’inkomere bose banze ko tubavura.”
Rwahama Jean Claude umuyobozi muri MIDIMAR yatangarije ijwi ry’Amerika ko ubu izindi mpunzi zari zisigaye nu nkambi ya Nyarushishi mu karere ka Rusizi nazo zatashye kuri uyu mugoroba. Bivuze ko nta mpunzi z’abarundi zibarirwa ku butaka bw’u Rwanda.
Nyuma ngo izi mpunzi zaje gutangaza ko zikeneye kuva mu Rwanda, ari na yo mpamvu Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, bafashe umwanzuro wo kubaherekeza bakabageza ku mupaka w’u Burundi.
Kuri ubu Impunzi z’Abarundi zaturutse muri RDC zari zashyizwe mu nkambi eshatu z’agateganyo zose zatashye.Habanje gutaha impunzi 1607 zari mu Bugesera i Gashora, hakurikiraho 522 zari i Nyanza, hasoza 394 zari i Nyarushishi mu Karere ka Rusizi.Ubu impunzi zose z’abarundi zasubijwe iwabo i Burundi.
Yanditswe na Habarurema Djamali