Kwibuka24 : Perezida Kagame yashimangiye ko abanyarwanda batazigera bahagarika Kwibuka

  • admin
  • 07/04/2018
  • Hashize 7 years
Image

Perezida Kagame yashimangiye ko abanyarwanda batazigera bahagarika igikorwa cyo Kwibuka kuko ari bimwe mu bigaragaza ukuri kw’amateka abanyarwanda banyuzemo, bikajyana kandi no kwiyubaka hirindwa guheranwa n’ayo mateka mabi.

Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Mata 2018, mu mpanuro yatanze ubwo yatangizaga Icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 inzirakarengane zisaga Miliyoni z’abanyarwanda bakahaburira ubuzima.

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko kwibuka ari uburyo bwo kumenya ukuri ku mateka y’ibyabaye ndetse no kubibutsa ko ari bo bari ku isonga mu gukemura ibibazo byabo.

Yagize ati “Kwibuka rero kujyana n’ukuri ariko kujyana no kubaka, twubaka igihugu cyacu dushingiye kuri uko kuri twibuka. Ikindi ni uko mu banyarwanda benshi n’ubwo navuze ko iyi nshuro ibaye iya 24, buri kwibuka bisa nk’aho bitangiye. Bibaye inshuro 24 ariko biba bisa nk’aho ari inshuro ya mbere, bisa nk’aho ari ugutangira bundi bushya kubera ko ibyo twibuka ni kamere yacu, ni imiryango yacu, ni igihugu cyacu, iyo twibuka rero abantu basubira hahandi aho bitangirira.”

Yakomeje agira ati “Kwibuka ikindi cyabyo ni uko ari uguhangana n’amateka yacu, iteka iyo twibuka duhura n’amateka yacu atuma twibuka tukongera guhangana nayo, duhura nayo tukongera guhangana nayo bundi bushya. Hari ibitwibutsa rero ko hari amateka mabi twahuye nayo tutagombaga guhura nayo.

Yunzemo ati “Ni ibitwibutsa rero ko ayo mateka ashobora kongera kubaho, ni ibitwibutsa ko twebwe ubwacu abanyarwanda nitwe tuba turi ku isonga iby’uko hari uwakurangiriza ibibazo byawe by’amateka yawe byo ntibibaho, amateka yawe ni ayawe, ibibazo byawe ni ibyawe uwabigufashamo yabigufasha uri mu nzira ugerageza kubyikemurira, ariko bikatwibutsa ko iyo ari amateka mabi.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko icyo abanyarwanda bakwiye gukora ari ugukomeza kwiyubaka, gushaka imbaraga mu nzego zose ari ubukungu, umutekano no kubaka mu gushyira hamwe umuryango nyarwanda.

Yanavuze ko uku kwibuka no kuzirikana amateka Abanyarwanda banyuzemo aricyo cyatuma batera imbere ntibaheranwe n’amateka cyangwa ngo bayoborwe n’abagize uruhare muri ayo mateka mabi kandi banafite ubushobozi bwo kuyabahezamo.

Perezida yanavuze ko Kwibuka , ari ukwibuka ukuri kw’amateka no kwibuka ko ari twe bireba mbere na mbere, kwibuka ko tugomba kuba abantu bamwe .

Cheif editor Muhabura.rw

  • admin
  • 07/04/2018
  • Hashize 7 years