Abadepite bumiwe bamenewe ibanga ko mu baforomo n’ababyaza hibereyemo abize ubwubatsi n’ubudozi
- 16/05/2018
- Hashize 7 years
Mukandekezi Josephine,Umuyobozi wungirije w’ urugaga rw’ abaforomo n’ ababyaza (NCNM) yabwiye abadepite ko mu baforomo n’ ababyaza harimo abize Plomberie, ubudozi n’ ubwubatsi abadepite baratangara bagira uyu muyobozi arivugira undi abemeza ko ibyo avuga ari ukuri.
Uyu muyobozi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo abadepite bagize Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Uburezi, Ikoranabuhanga, umuco n’Urubyiruko bari batumije uru rugaga ngo rutange ibisobanuro ku kuba bamwe mu baforomo n’ ababyaza baraciwe ndetse bakirukanwa mu mwuga.
Mukandekezi Josephine yabisobanuriye Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Uburezi, Ikoranabuhanga, umuco n’Urubyiruko impamvu haboneka ibibazo bishingiye ku bumenyi ndetse bamwe bakarega bavuga ko bimwe ibyangombwa muri uyu mwuga.
Yavuze ko ibyo birego bizanwa n’akavuyo k’abinjira mu mwuga mu buryo buhabanye cyane n’ibisabwa.
Mukandekezi Josephine yagize ati “Abantu babaga barize ubwubatsi, ‘plomberie’ [ ibijyanye no gukora amazi], ubudozi n’ibindi, bamwe muri abo iyo ubabajije bagusubiza ko bajemo bitewe n’uko muri uwo mwuga ariho haboneka akazi.”
Abadepite bumiwe batangarira rimwe bavuga ko Mukandekezi ashobora kuba akabije, yenda akaba ari nk’ikigereranyo yitangiraga ariko we ahamya ko ibyo bibazo byose byabayeho.
Mukandekezi Josephine yahise avuga ko ari ikibazo bahanganye na cyo kuva uru rugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza rwatangira kubaho.
Yasobanuye ko ubundi umwuga w’Ubuforomo n’ububyaza ari umwuga umuntu akwiye kwinjiramo azi ikimujyanye, ngo bene aba kandi mu bizamini Urugaga rutanga usanga aribo batsindwa.
Umuyobozi mukuru wa NCNM Kagabo innocent, we avuga ko binaterwa n’abiga uyu mwuga hanze y’u Rwanda mu buryo budafite ireme.
Kagabo avuga ko no mu bazanye ibirego harimo abize uyu mwuga hanze, ibyemezo byabo bikaba byarateshejwe agaciro bakaba batemerewe gukorera uyu mwuga mu Rwanda kuko haba harebwe ireme ry’uburezi bahawe.
Kagabo innocent yagize ati “Abo nibo benshi bagejeje ibirego ku Nteko no muri MINISANTE kuko ikizami kirabatsinda ntibanyurwe, bakagenda badusebya. Baba bashaka ko twabaha ‘certificates’ kandi ibyo basabwa batabyujuje.”
Yavuze ko abenshi muri abo ibyemezo byabo babiguze amafaranga mu bihugu byo hanze barangiza bakaza kubikoresha mu Rwanda batarize neza uyu mwuga.
Perezidante wa Komisiyo Hon. Depite Mukazibera Donathe, yavuze ko ari ibintu bibabaje cyane niba koko umuntu ashobora gukora ibyo atize kandi akabikorera ku buzima bw’umuntu.
Yanditswe na Habarurema Djamali