Nyagatare : Guverineri Mufuruke Fred, yatangaje ko Komite nyobozi y’Akarere yose yeguye

  • admin
  • 30/05/2018
  • Hashize 7 years
Image

Abayobozi b’Akarere ka Nyagatare bagizwe n’Umuyobozi w’Akarere Mupenzi George, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kayitare Didace na Musabyemariya Domitile wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage bose beguye mu gitondo cyo ku wa 30 Gicurasi 2018, ku mpamvu bise izabo bwite, abayigize bakurikiye abandi bo mu tundi turere dutandukanye bamaze iminsi bavuyeho.

Ibi byo kwegura kw’aba bayobozi byemejwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufuruke Fred, aho ya bitangarije Umunyamakuru.

Yagize ati ‘‘Nibyo bose beguye ku mpamvu zabo bwite kandi ni uburenganzira bwabo busesuye igihe babona hari impamvu zatuma bareka akazi barabyemerewe nta kibazo.’’

Guverineri yemeje ko nawe yabonye amabaruwa y’abo bayobozi bose basezeye.

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Utakunda Rukeba Chantal, yashimangiye ko aba bayobozi bamwandikiye bamumenyesha ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

Ati ‘‘Amabaruwa mfite aranyereka ko ari impamvu zabo bwite[…]Kwegura kwabo biradutunguye. Ejo hazaba inama idasazwe dusuzume ubwegure bwa bo hanyuma mu nama izaba ejo tuzareba uwaba ayoboye akarere.’’

Kuva amatora y’abayobozi b’uturere yaba muri Gashyantare 2016 kugeza ubu, muri 30 bari batorewe manda y’imyaka itanu, 10 muri bo ntibakiri mu kazi. Mu myaka ibiri gusa bamwe baregujwe, abandi baregura ku mpamvu zabo bwite. Uretse ba meya, hagiye

Umuyobozi wa Sositeye sivile, Sekanyange Jean Léonard, yavuze ko kwegura ku mpamvu bwite ku muyobozi w’akarere bidakwiye kugarukira aho.

Ati ‘‘Abavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite, njye ku bwanjye ndi umuntu ubifite mu nshingano nabakurikirana mu buryo bw’amategeko. Kuko yagiye imbere y’abaturage, arahira avuga ibyo azakora none ageze hagati aravuga ngo ndabiretse kandi abikoze atagiye imbere y’abaturage ngo ababwire ngo ka kazi mwanshinze karananiye.’’

Sekanyange yakomeje ati ‘‘Kuvuga ngo yeguye ku mpamvu ze bwite ntibihagije haba hakwiye gusobanurwa izo mpamvu. Twebwe turanabinenga tunenga uburyo abayobozi b’uturere begura ntabwo biciye mu mucyo, ntabwo abamushyizeho baba bamenye impamvu ahubwo aba abasize mu gihirahiro.’’

Ibi by’ubwegure bwa komite nyobozi y’akarere biherutse kubaho mu karere ka Bugesera aho umuyobozi w’akarere Nsanzumuhire Emmanuel,umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Ruzindaza Eric ndetse n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abatura Uwiragiye Priscille bose beguriye icyarimwe nk’uko byagendekeye bagenzi babo bo mu karere ka Nyagatare.

Chief editor

  • admin
  • 30/05/2018
  • Hashize 7 years