Perezida wa Venezuela yavuze ko Afurika ariyo yahesheje Ubufaransa igikombe cy’isi

  • admin
  • 17/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela yavuze ko Afurika ari yo yahesheje Ubufaransa igikombe cy’isi cy’uyu mwaka cyaberaga mu Burusiya, asaba ko Uburayi bukwiye kureka ivangura rikorerwa abimukira.

Ibi yabivugiye mu murwa mukuru wa Venezuela, Caracas.Televiziyo y’igihugu ya Venezuela yasubiyemo amagambo ya Perezida Maduro aho yagize ati”Ikipe y’Ubufaransa yaratsinze, nubwo bwose yasaga nk’ikipe y’Afurika. Mu by’ukuri, Afurika ni yo yatsinze – [ni ukuvuga] abimukira b’Abanyafurika bagiye gutura mu Bufaransa. Nizeye ko Uburayi bwumva neza ubu butumwa…”

Yongeyho ati: “Ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu rikorerwa Abanyafurika ntirizongere ukundi i Burayi, ntirizongere kandi no ku bimukira.”

Ubufaransa bwatsinze Croatia 4-2 mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi waberaga i Moscow mu Burusiya ku cyumweru gishize.

Ikipe y’Ubufaransa ni imwe mu makipe yari agizwe n’abakinnyi bafite inkomoko zitandukanye cyane.

15 mu bakinnyi 23 b’iyi kipe bafite igisekuru cyabo muri Afurika, cyane cyane mu bihugu byahoze ari koloni z’Ubufaransa.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 17/07/2018
  • Hashize 6 years