Burya abarimu bigisha muri UR bafite impamyabumenyi z’ikirenga babarirwa ku ntoki
- 29/08/2018
- Hashize 6 years
Mu barimu UR ifite ubu, abagera kuri 23% nibo bafite impamyabumenyi z’ikirenga (PhD), abagera kuri 60% bafite iz’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu gihe abagera kuri 17% ni abafasha b’abarimu (Tutorial Assistant).
Uyu mu bare muto ukaba ushobora kuzaba imbogamizi ikomeye ku igenamigambi rya Kaminuza y’u Rwanda (UR) ry’imyaka 10,kubera kutagira abarimu benshi bafite impamyabumenyi z’ikirenga (PhD), zikenewe ku rwego ishaka kugeraho.
Kuba UR ishyize imbere gutanga uburezi bufite ireme no gukora ubushakashatsi nk’intego yayo y’ibanze, Kugira ngo ibi bishoboke ikeneye abarimu bafite ubushobozi ku rwego rwo hejuru n’abashakashatsi b’inararibonye.
Mu 2017, Webometrics yakoze urutonde hagendewe ku mubare w’ubushakashatsi bwakozwe, rushyira UR ku mwanya wa 96 muri Kaminuza 1520 zikomeye muri Afurika no ku mwanya wa 3499 ku Isi yose.
Mu myaka itanu abafasha b’abarimu bagabanutseho 12% bavuye kuri 29% bariho muri 2013/2014. Muri iki gihe abarimu bungirije (Assistant Lecturer) biyongereyeho 9%, bagera kuri 601 bingana na 45%.
Muri rusange UR ifite abakozi bakora mu bijyanye n’uburezi bagera ku 1329, barimo abarimu (Lecturer) 283, abafite Phd (Associate Professor) ni 41.Mu 2017 hatangajwe ubushakashatsi 404, bituma mu myaka ine ishize haratangajwe 1 257.
Dr Muligande Charles, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere rya Kaminuza, yabwiye TNT ko ubusanzwe kwigisha muri Kaminuza bisaba impamyabumenyi y’ikirenga ariko muri UR hari benshi batazifite.
Dr Muligande ati “Ubusanzwe, kwigisha muri Kaminuza ugomba kuba ufite impamyabumenyi y’ikirenga, hano turacyafite abarimu bafite impamyabumenyi z’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza”.
Iyi ni imbogamizi mu igenamigambi rya Kaminuza y’u Rwanda kuko iyo usuye izindi Kaminuza ishaka kumera nka zo, usanga iyo udafite impamyabumenyi y’ikirenga udashobora kuhigisha.
Muligande avuga ko intego yihuse ya UR ari ukongera umubare w’abafite impamyabumenyi z’ikirenga ariko bakanagira impamyabushobozi zo kwigisha ku rwego rukuru rw’uburezi.
Ati “Ariko kugira PhD ntabwo bivuze ko uri umwarimu mwiza, niyo mpamvu dusaba abarimu bacu bose kuba bafite impamyabushobozi mu kwigisha mu mashuri makuru na za Kaminuza”.
Ibi bikorwa hatangwa amahugurwa, kandi uko abarimu bava mu byiciro bajya mu bindi hakarebwa ko ubikwiye binyuze mu myigishiriza cyangwa gutsinda amasomo yemerera umuntu kwigisha ku rwego rwa Kaminuza.
Muligande asobanura ko kugira abarimu bafite PhD, bivuze ko bafite ubumenyi mu gukora ubushakashatsi ariko bagakomeza guhugurwa mu kubukora no gushakisha inkunga ibafasha mu bushakashatsi.
UR iri ku mwanya wa kabiri muri Afurika y’Uburasirazuba mu gukora ubushakashatsi bugira akamaro nyuma ya Kaminuza ya Makerere nk’uko mu 2016 Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo mpuzamahanga “Clarivate Analytics”bwabyerekanye.
Muhabura.rw