Ibyo u Bushinwa bwakoze,byagaragaje ko bubona Afurika nk’amahirwe kuruta uko yaba ikibazo-Perezida Kagame

  • admin
  • 03/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yemeza ko Ibyo u Bushinwa bwakoze,byagaragaje ko bubona Afurika nk’amahirwe kuruta uko yaba ikibazo kandi ko iki gihugu gifitanye umubano na Afurika byerekanye ko kizi neza ibanga uyu mugabane ubitse.

Ibi yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu nama y’ihuriro rya 18 rihuza u Bushinwa na Afurika rigamije gusuzuma umubano hagati y’icyo gihugu n’umugabane wa Afurika, rizwi nka “Forum on China–Africa Cooperation (FOCAC)”, ryatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 3 Nzeri 2018 i Beijing mu gihugu cy’Ubushinwa.

Perezida Kagame yemeza ko u Bushinwa bwubatse umubano ushingiye ku bufatanye no kubahana hagati yabwo na Afurika, ikimenyetso kigaragaza ko buzi neza amahirwe Afurika ishobora gutanga.

Perezida Kagame yagize ati “Ibyo u Bushinwa bwakoze, byagaragaje ko bubona Afurika nk’amahirwe kuruta uko yaba ikibazo. Ihuriro (bwashyizeho), muri iki gihe rimaze kuba moteri ikomeye izafasha Afurika kugera ku cyerekezo yihaye cya 2063 ndetse n’intego yo kugera ku iterambere rirambye.”

Perezida Kagame yavuze ko umubano ushingiye ku bufatanye bw’u Bushinwa na Afurika umaze imyaka 18, ushingiye ku buringanire, ubwubahane ndetse n’intego yo kugera ku mibereho myiza y’abaturage b’impande zombi.

Perezida Kagame ati “Afurika ntabwo ari aho umwe yunguka undi agacyura ubusa. Iterambere ry’umubano wacu n’u Bushinwa ntabwo rituruka ku gihombo cy’umwe. Inyungu zivamo zose zisangirwa na buri wese dukorana”.

Perezida Kagame yavuze ko akamaro k’u Bushinwa kuri Afurika kagaragara, iyo akaba ari yo mpamvu abagize AU bifuza ko ihuriro ryongererwa ubushobozi kugira ngo izo nyungu zikomeze ziyongere.

Yavuze ko ibyo iryo huriro rigamije bihuye neza n’ibyo abayobozi ba Afurika bifuza. Ibyo bikaba birimo guteza imbere inganda, guteza imbere ibikorwaremezo n’ubucuruzi, kurengera ibidukikije, ubuzima, ubuhahirane n’amahoro ndetse n’umutekano.

Iryo huriro ry’iminsi ibiri ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma 52, bose bakaba bigira hamwe uko ryakomeza gutanga inyungu u Bushinwa na Afurika bihuriyeho.

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama nk’uhagarariye u Rwanda ndetse n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/09/2018
  • Hashize 6 years