Abagore bari mu nzego z’ubuyobozi bitandukanyije no gusenya ingo zabo

  • admin
  • 10/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ishyirahamwe ry’abayobora uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), ryashyizeho ihuriro ry’abagore bayobora inzego z’ibanze, rizaganirirwamo uburyo bakomeza kuyobora badashenye ingo zabo.

Iri huriro ryiswe ’Urunana rw’abagore mu buyobozi bw’inzego z’ibanze’ rivuga ko rigiye kunoza serivisi zitangwa ku baturage, ndetse no gukemura ibibazo byugarije imiryango, harimo isuku nke, imirire mibi, uburere n’imibanire mu ngo bitifashe neza.

Rivuga kandi ko rizashakira ibisubizo ingo z’abagore bakora mu nzego z’ibanze, bavuga ko batabana n’imiryango yabo uko bikwiriye kuko ngo baba bagiye gukemurira abaturage ibibazo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro, Icyizihiza Alida avuga ko iri huriro rije rikenewe kugira ngo ribabwire uburyo bakubahiriza inshingano nk’abayobozi ariko batibagiwe ko ari n’ababyeyi b’ingo.

Yagize ati “Twabonye ko hari ibyo wakoherezamo abantu baguhagararira cyangwa se ugashaka ibindi byatuma akazi ko mu rugo kakorohera, ariko ibyo utagomba gusimburwamo mu rugo ugomba kubikora”.

Urunana rw’abagore mu buyobozi bw’inzego z’ibanze ruvuga ko abanyamuryango barwo bagomba kubana n’abagabo babo, cyane cyane mu buriri, kurera abana uko bikwiye, kwirinda ubusinzi ndetse no guhahira urugo.

Mu gutangiza iri huriro, Nyirasafari Esperence Ministiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yishimiye ndetse atangaza ko Minisiteri ayobora yungutse amaboko mu bijyanye no guteza imbere imiryango.

Avuga ko aryitezeho kuzakemura ibibazo bikomeye birimo icy’igwingira ry’abana, ihohoterwa mu ngo, ndetse no kuvuganira abakobwa b’abangavu baterwa inda kugira ngo ababahohoteye babihanirwe.

Uru runana ruyobowe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Mme Rwakazina Marie-Chantal, ruhuje abagore bari muri Komite nyobozi na Njyanama z’utugari, imirenge, uturere n’Umujyi wa Kigali.

Rwakazina avuga ko bazajya bahurira mu biganiro bigereranywa n’icyitwaga “urubohero” mu muco w’u Rwanda, cyahuzaga abagore n’abakobwa bakaganiriramo uko ingo zubakwa.

Salongo Richard

  • admin
  • 10/09/2018
  • Hashize 6 years