Perezida Museveni atewe ubwoba n’Uruhererekane rw’iyicwa ry’abantu bakomeye muri Uganda

  • admin
  • 10/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 9 Nzeri,Perezida wa Uganda yagejeje ijambo ku baturage aho yagarutse ku bibazo byinshi biri mu gihugu cye muri iki gihe.Iryo jambo ry’umukuru w’igihugu ryibanze ahanini ku kibazo cy’umutekano muri icyo gihugu. Ariko kandi yanavuze ibyerekeye uburezi , ubuhinzi hamwe n’imigambi mitomito.

Museveni atangaje iryo jambo nyuma y’amasaha atari macye umupolisi umwe wo mu rwego rwo hejuru Muhammad Kirumira yishwe arasiwe hafi y’urugo rwe mu gace kegereye umurwa mukuru Kampala, kuwa Gatandatu mw’ijoro ry’icyumweru gishize.

Kirumira yari umuntu utarebwaga neza na bose, yishwe ari kumwe n’umugore hafi yametero zitarinyinshi uvuye ku rugo rwe i Bulenga.

Amakuru ducyesha BBC avuga ko Museveni yavuze ku bwicanyi buheruka gukorerwa uwahoze mu gipolisi akaza kwirukanwa ndetse akanamburwa n’amapeti Muhammad Kirumira, umudepite Ibrahim Abiriga ndetse n’uwahoze ari umuvugizi w’igipolisi cya Uganda Felix Kaweesi.

Perezida Museveni kandi yavuze ko, inzira nziza yo guhangana n’ubwo bugizi bwa nabi ari ugutangira kureba intoki zakoze ku mbunda zose.

Museveni yagize ati “Iyaba imbunda zose zariho ibimenyetso, mu gihe irashe ubwo yahita ajyanwa ku mashini gupimwa, hagahita hamenyekana ko urwo rusasu rwavuye mu mbunda nimero runaka. Iyaba imodoka n’ipikipiki byari bifite nimero za electronike, ubu tuba tuzi umwicanyi uwo ari we.”

Uruhererekane rw’iyicwa ry’abantu muri Uganda ruteye ubwoba

Mohammed Kirumira n’umwe mu bantu benshi harimo Maj Mohammed Kigundu na Felix Kaawesi bishwe mu gihe kimwe muri Uganda mu gihe cy’imyaka 2 ishize.


Mu kwezi kwa Werurwe 2017, Felix Kaweesi yishwe arashwe

Mu kwezi kwa Werurwe 2017, Felix Kaweesi, umuvugizi w’igipolisi cya Uganda yishwe arashwe igihe yari mu modoka ye agana mu rugo rwe. Abamwishe na n’ubu ntibarafatwa.

Mu kwezi kwa Kamena, umudepite Ibrahim Abiriga yishwe ari kumwe n’uwumucungira umutekano ari mu rugo rwe ruherereye inyuma y’umujyi wa Kampala, kandi nta muntu n’umwe arafatwa mu bamwishe.


Ibrahim Abiriga yishwe ari kumwe n’uwumucungira umutekano

Kirumira yavuze ko yari afite ubwoba kubera iterabwoba ryo kwicwa yari amaze iminsi akorerwa, ariko ngo ibyo ntibyamubujije kuvugisha ukuri.

Kirumira ati”Turerekana inkozi z’ibibi kugirango dutabare igihugu. Uravuga ugapfa,waceceka ugapfa, nta kundi byaba byiza uvuze ugapfa ariko abantu bamaze kumva ubutumwa”.


Muhammad Kirumira yanengaga bikomeye urwego akoreramo rw’igipolisi

Igihe kimwe Kirumira yigeze kubwira abanyamakuru ati: “Ubutumwa bwanjye rero ku bicanyi bitwaje imbunda, ni uko nimuramuka munyishe, ntacyo muzaba mukoze. Kubera ko,nk’umuntu wizewe n’abaturage icyo nshaka kugeraho ni ukuvugira abaturage”.

Salongo Richard

  • admin
  • 10/09/2018
  • Hashize 6 years