Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame basangiye ku meza n’abaturutse muri kongere ya Amerika
- 04/10/2018
- Hashize 6 years
Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame basangiye ifunguro rya saa Sita na bamwe mu baturutse muri kongere ya Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Abo bayobozi bari bayobowe na Robert Goodlatte, umuyobozi mukuru wa komite y’Ubutabera muri kongere ya Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Abo bayobozi bageze mu Rwanda tariki 2 Ukwakira 2018, aho bari mu ngendo zitandukanye basura ibihugu. Basuye kandi u Budage, Botswana, Angola, Tunisia na Portugal.
Goodlate avuga ko bahisemo kuza mu Rwanda kubera uburyo rukomeje gushimwa n’amahanga kubera ibyo rwagezeho.
Abagize iryo tsinda baje mu Rwanda ni abakora muri komite zitandukanye za Leta zunze Ubumwe zirimo ubutabera, Siyansi, Ibijyanye n’ubumenyi bwo mu kirere n’ikoranabuhanga, Ingengo y’imari, abashinzwe gushaka ubushobozi bw’igihugu n’abashinzwe ububanyi n’amahanga.
Mu ruzinduko rwabo kandi banahuye n’abayobozi batandukanye bo mu gihugu barimo Minisitiri w’Ingabo n’abo muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga.
Bamwe mu bagize kongere ya Amerika bari bamaze iminsi mu Rwanda bahuye na Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame basangiye ku meza n’abo bayobozi
Hanabayeho igikorwa cyo guhererekanya impano
MUHABURA.RW