Intego na gahunda yanjye ni ukugeza OIF aho ikwiriye kuba-Louise Mushikiwabo
- 13/10/2018
- Hashize 6 years
- Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igihugu cyanjye cyiyubatse gikoresheje uburyo bwo guha agaciro ikiremwamuntu -Louise Mushikiwabo
- Intego na gahunda yanjye ni ukugeza OIF aho ikwiriye kuba-Louise Mushikiwabo
Louise Mushikiwabo yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), asimbuye Umunya-Canada Michaelle Jean wawuyoboraga.
Mushikiwabo yemejwe nyuma y’ijambo rya Perezida Kagame rimushyigikira nk’umukandida w’u Rwanda na Afurika muri rusange.
Mushikiwabo yasaga nk’aho ari umukandida rukumbi, kuko kuva yatangira ibikorwa byo kwiyamamaza yahise agaragarizwa ko
Mushikiwabo agiye kuyobora manda y’imaka ine ariko ishobora kongerwa naramuka akomeje kugirirwa ikizere.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Mushikiwabo Louise yatangaje ko muri manda ye y’imyaka ine azifashisha gahunda zimakajwe n’u Rwanda nk’inzira yo kwishakamo ibisubizo.
Yabitangarije i Erevan muri Arménie nyuma y’inama ya 17 ya OIF yabereyemo amatora yamwicaje ku ntebe kuri uyu wa 12 Ukwakira 2018.
Mushikiwabo yatsinze Umunya-Canada Michaëlle Jean wayoboraga OIF kuva mu 2014.
Yiyamamaje yibanda ku kuzamura Igifaransa, guhanga imirimo mu rubyiruko, kongerera OIF icyizere no gusangizanya ubunararibonye.
Mushikiwabo yatangaje ko ku buyobozi bwe azavoma ku bunararibonye bwagejeje u Rwanda ku kwishakamo ibisubizo.
Yagize ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igihugu cyanjye cyiyubatse gikoresheje uburyo bwo guha agaciro ikiremwamuntu. Cyashyize imbaraga mu bumwe n’ubwiyunge. Cyumvise ko mu gukomeza gutera imbere tugomba kwitanga.”
Yavuze ko Politiki y’u Rwanda yubakiye ku bukangurambaga, kuganira no gusangira ibitekerezo.
Ati “Mu by’ukuri kuganira, kumva abandi biri mu byabaye imbarutso. Imiryango itari iya Leta, abagore, urubyiruko ni bamwe muri twe. Ndatekereza ko akazi tugomba gukora ari ugushyira hamwe ibikorwa byiza tukagerageza kubiha agaciro mu buzima bwabo.”
Mushikiwabo yanavuze ko azibanda ku mpano z’abato bagafashwa kuzibyaza inyungu.
Yagize ati “Intego na gahunda yanjye ni ukugeza OIF aho ikwiriye kuba. Ndashaka kugeza Francophonie aho ishobora gukora itandukaniro. Akazi kamaze gukorwa ni kenshi”.
“Ndumva neza ko dufite inshingano yo guteza imbere urubyiruko. Rurabitubwira kenshi, rudusaba kurenga imvugo na za politiki ahubwo tugakora ibirenze. Ni ngombwa ko rugira umuryango uruha agaciro, rukiga rukanabona akazi.”
Yakomeje agira ati “Umurimo ni ikintu cy’ingenzi ku rubyiruko, kandi kuri njye rwaba urw’abenjeniyeri, abaganga n’abatarize bose baranshishikaje. Nzabikora negera abanyamuryango bose.”
Imibare yo mu 2016 igaragaza ko abarenga ½ muri miliyoni 10 z’abarangije kaminuza zirenga 668 muri Afurika bari abashomeri.
U Rwanda rushimwa imiyoborere myiza yarufashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside yashegeshe igihugu.
Raporo ya gatatu ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda yasohotse mu 2016, yagaragaje ko abagera kuri 92.5% bemeza ko bwagezweho kandi abaturage babanye mu mahoro n’ubworoherane.
Niyomugabo Albert /Muhabura.rw