Vuba aha Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda igiye gufungurwa i Kigali
- 16/10/2018
- Hashize 6 years
Byamaze kwemezwa ko Leta ya Isiraheli izafungura ambasade yayo mu Rwanda mu 2019, nyuma y’igihe kinini biri mu mishinga ariko bigakomeza kugenda bisubikwa.
U Rwanda na Isiraheli bimaze igihe kirekire bifitanye umubano ariko ibijyanye na dipolomasi byakorwaga binyuze muri ambasade ya Isiraheli iherereye muri Ethiopia.
Ikinyamakuru cyo muri Isiraheli Hayom, cyatangaje ko inyandiko izemeza ko ambasade ya Isiraheli itangira mu Rwanda ziri mu biro bya Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, aho zisigaje gusinywaho.
U Rwanda rwo rufite ambasade muri Isiraheli, iherereye mu Murwa mukuru Tel Aviv. U Rwanda na Isiraheli bifitanye umubano urimo ibishingiye ku bucuruzi n’ubukungu.
Muri 2016 niho iyi ambasade yagombaga kuba yafunguywe, nyuma y’uko Netanyahu asuye u Rwanda ariko umushinga waje kongera kwigizwa inyuma.
Abikorera muri Isiraheli bahise bagaragaza ko bishimiye icyo gikorwa, kizarushaho kuborohereza mu bikorwa byo gushora imari mu Rwanda.
MUHABURA.RW