Polisi y’ u Rwanda n’iya Tanzaniya baganiriye uko barushaho kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka [AMAFOTO]
- 31/10/2018
- Hashize 6 years
Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Ukwakira 2018, Umuyobozi wa Polisi y’ u Rwanda IGP Dan Munyuza yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Tanzaniya Simon N. Sirro bigamije ubufatanye ku mpande zombi mu kurushaho kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
Ni ibiganiro byabereye ku mupaka wa Rusumo ku ruhande rwa Tanzaniya aho byari byitabiriwe n’abandi bayobozi barimo umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba Mufurukye Fred ari kumwe na mugenzi we uyobora Intara ya Kagera Brig Gen. Marco Elisha Gaguti, abayobozi mu bigo bishinzwe abinjira n’abasohoka ndetse n’abaturage b’ibihugu byombi.
IGP Munyuza asanga u Rwanda na Tanzaniya byararenze kubana nk’ibihugu bituranye ahubwo bihuje indangagaciro n’intumbero.
Yagize ati “Dufite indangagaciro zihuriye ku nyungu rusange zigamije kubungabunga umutekano w’abaturage b’ibihugu byombi, ubufatanye no kongera ingufu mu kurwanya ibyaha mpuzamahanga byambukiranya imipaka.’’
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda akomeza agaragaza ko ubufatanye mu kubungabunga umutekano bifite uruhare runini mu iterambere ry’Akarere
Yagize ati “Kuba twahuriye hano biri muri gahunda zo gushyira mu bikorwa inama zatanzwe n’abayobozi b’ibihugu byombi zijyanye no guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka hagamijwe umutekano n’ituze ry’abaturage.”
IGP Munyuza yakomeje agira ati “Muri iki gihe gucunga umutekano bisaba kugira ubufatanye burimo imikoranire ya Polisi z’ibihugu byombi mu gutegura amahugurwa, gutangira amakuru ku gihe ndetse no guhererekanya abanyabyaha.’’
IGP Munyuza afite ikizere ko ubufatanye bwa polisi z’ibihugu byombi buzagira umusaruro ugaragara mu by’umutekano ndetse n’ibindi.
Ati”Polisi z’ibihugu byombi nizikomeza gukorera hamwe nta kabuza tuzahashya burundu ibyaha bijyanye n’ikoreshwa n’icuruza ry’ibiyobyabwenge; icuruzwa ry’abantu, impanuka zo mu muhanda, iterabwoba no guhanahana abagerageza guhunga ubutabera”.
IGP Munyuza asoza agaragaza ibintu 5 bikwiye kwibandwaho kuko biri ku isonga mu bihungabanya umutekano. Muri ibyo harimo ubuhezanguni n’iterabwoba, ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu, amategeko y’umuhanda ndetse no guhererekanya abanyabyaha.
IGP Sirro yemeza ko umupaka udakwiye kuba inzitizi mu bikorwa bya Polisi bigamije kurwanya abanyabyaha.
Yagize ati “ Abaturage bacu bakeneye ibikorwa bigamije umutekano kuko bafata Polisi nk’ijijo ry’igihugu rihora ry’iteguye kubafasha kubaho mu buzima butekanye.’’
Guverineri w’ Intara y’ Iburasirazuba Mufurukye Fred yashimiye abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi ku gikorwa cyigamije gukumira ibyaha no kwimakaza imiyoborere myiza abaturage bakaba mu mahoro asesuye.
Kurundi ruhande Brig Gen. Marco Elisha Gaguti uyobora Intara ya Kagera yashimiye Polisi y’u Rwanda umurava yatabaranye mu kuzimya inkongi y’umuriro yakomotse ku modoka zari zitwaye ibikomoka kuri peterori ku mupaka wa Rusumo mu ruhande rwa Tanzaniya.
Raporo ku mutekano yatanzwe muri iyi nama igaragaza ko ibyaha byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi byagabanutse ku kigero cya 26.3% mu gihe cy’amezi 9 ugereranyije n’umwaka ushize.
Iyi nama yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo gutegura inama izahuza impuguke zo mu bihugu byombi zishinzwe kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni.
Muri iyi nama kandi hemejwe ko ku mupaka wa Rusumo hagomba gushyirwa imodoka zakwifashishwa mu gihe hari igice cy’umupaka gifashwe n’inkongi y’umuriro.
Muri iyi mikoranire Polisi y’u Rwanda itegura amahugurwa atandukanye arimo ayo kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse n’amahugurwa ahabwa aba ofisiye bakuru muri Polisi (Senior Command and Staff Course), akaba anitabirwa n’abapolisi baturuka mu gihugu cya Tanzania.
Raporo ku mutekano yatanzwe muri iyi nama igaragaza ko ibyaha byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi byagabanutse ku kigero cya 26.3%
Yanditswe na Habarurema Djamali