Byari ibyishimo ku banyamategeko ba Kaminuza y’u Rwanda nyuma yo kwegukana ibihembo
- 03/11/2018
- Hashize 6 years
Kaminuza y’u Rwanda (UR) yahize izindi itwara igikombe mu marushanwa yazihuzaga y’abanyeshuri biga amategeko, aho bashyiraga mu ngiro ibyo biga.
Icyo gikorwa ngarukamwaka gihuza abanyeshuri bo muri kaminuza zitandukanye, cyasojwe kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2018 kikaba cyari kimaze iminsi ibiri, gitegurwa na UR, ULK, UNILAK, INES-Ruhengeri na UoK ari na zo zahatanye, ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare (CICR).
Amarushanwa ahanini yibanda ku mategeko arebana n’intambara (Droit Humanitaire) kugira ngo imanza zo muri urwo rwego zibone abaziburanisha kandi bashoboye, akaba yabereye mu cyumba cy’iburanisha cy’urukiko rw’ikirenga.
Umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka akaba n’impuguke mu mategeko, Dr Fructuose Bigirimana, avuga ko ikigamijwe ari ukureba uko abanyeshuri bashyira mu bikorwa ibyo bize.
Agira ati “Ikigamijwe ni uguhuza abanyeshuri biga amategeko kugira ngo bipime, tubaha urubanza ruhimbano, bakaburana hanyuma tukareba ikigero bagezeho mu gushyira mu bikorwa ibyo bize mu ishuri. Bifasha abanyeshuri bo muri kaminuza zitandukanye kumenya uko bahagaze, aho bitagenda bakikosora”.
Arongera ati “Ikigaragara ni uko ubumenyi babufite ariko umwitozo nk’uyu wakagombye kuba kenshi, bitandukanye n’uko biri ubu, hakabaho guhatana. Byatuma umunyeshuri arangiza kwiga ari umuhanga, ashobora kujya mu rukiko akaburana nta nkomyi nk’usanzwe abikora”.
Nshimiyimana Elie wo muri UR, ahamya ko uyo mwitozo ari ingirakamaro kuko utuma bunguka byinshi bijyanye n’amategeko y’urugamba yabafasha nyuma yo kwiga.
Ati “Nubwo atari imanza nyakuri, umuntu nibura amenya uko yitwara imbere y’abacamanza, uko avuga mu rukiko, bitari ibyo mu ikaye ndetse akanunguka byinshi mu mategeko agenga intambara. Nk’ubu nshobora gukorera mu bihugu birimo ibibazo by’intambara, icyo gihe ntibyantonda kumenya uko nitwara”.
Uyu munyeshuri waje mu bahembewe kuba intyoza mu kuvugira imbere y’abacamanza (Best speaker), yavuze ko ibyo byamuteye imbaraga zo gukora cyane ngo azarangize kwiga ashoboye.
Buri kaminuza yari ihagarariwe n’abanyeshuri batatu, bakaba bahembwe ibitabo by’amategeko, seritifika, ibikombe n’ibindi bikoresho bitandukanye bizabafasha mu yandi marushanwa.
Biteganyijwe ko itsinda ryatsinze rizajya guhata n’abazaturuka mu bindi bihugu bya Afurika, igikorwa kizabera mu gihugu cya Tanzaniya mu minsi iri imbere.
- Abanyamategeko bo muri Kaminuza y’u Rwanda bahize abandi bahawe ibikombe
- Byari ibyishimo ku banyamategeko ba Kaminuza y’u Rwanda nyuma yo kwegukana ibihembo
Chief editor /Muhabura.rw