Indangamuntu y’ikoranabuhanga ntabwo ari inkomoko y’ibibazo-Perezida Kagame

  • admin
  • 19/11/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) yagaragarije ibihugu by’Afurika akamaro k’indangamuntu ikoresha ikoranabuhanga (Digital Identity), aho yavuze ko atari inkomoko y’ibibazo, ko ahubwo yongera ikizere.

Ibi yabigaragaje kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2018, Addis Ababa muri Ethiopia, aho yitabiriye inama idasanzwe ya 11 y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, ari na we wayiyoboye, nk’umuyobozi wawo.

Ni mu kiganiro yayoboye ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr. Abiy Ahmed cyavugaga ku ikoranabuhanga muri gahunda y’ikerekezo 2030 na 2063 cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.

Perezida Kagame akaba yaragize ati “Indangamuntu y’ikoranabuhanga ntabwo ari inkomoko y’ibibazo, mu by’ukuri ahubwo ni ukongera ikizere igihe abantu ku giti cyabo bakorana ubucuruzi hagati yabo, by’umwihariko bambuka imipaka.

Nk’Umugabane w’Afurika ushyize imbere isoko rusange, ukeneye iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga.

Umukuru w’Igihugu akaba yakomeje agaragaza akamaro k’indangamuntu ikoresheje ikoranabuhanga, agira ati “Kugera ku ikorwa ry’indangamuntu ihuriweho y’ikoranabuhanga ku rwego rw’akarere, byaba ari ibya mbere kandi binashyira Afurika mu kuyobora ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Ni yo mpamvu tuzakorera hamwe mu gutora ikemezo k’inama rusange ku ndangamuntu ikoresha ikoranabuhanga mu nama ya AU itaha.”

Yavuze ko Umugabane w’Afurika ukeneye kujyana n’ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rwo kongerera imbaraga abaturage bawo no kongera uburyo bwa za Guverinoma bwo gukorera mu mucyo ndetse n’urwego rw’abikorera.

Akomeza agira ati “Ibi ntibyashoboka hatabayeho kugira amakuru bwite. Amakuru agomba kubikwa mu buryo butekanye kandi bwizewe burinda umuntu kandi bigoye ko abanyabyaha babwangiza.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko hakenewe kugera kure mu ikoranabuhanga muri Afurika, atanga urugero ku gihugu cy’u Buhinde, ati “Ibihugu nk’u Buhinde byageze ku bintu byinshi hashingiwe ku ndangamuntu ikoresha ikoranabuhanga”.

Yavuze ko kwinjira mu makuru y’ibigo bikomeye byakunze kubaho ari ikimenyetso cy’uko umuntu agomba kugira ububiko bwe bw’amakuru ye mu biganza bye.

Iki gitekerezo kiri muri gahunda y’Afurika Yunze Ubumwe na Komisiyo y’Ubukungu kuri Afurika, hagamijwe gushyiraho uburyo bumwe nyafurika mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Asoza inama idasanzwe ya 11 ya AU, Perezida Kagame yashimiye itsinda rimufasha kuvugurura uyu muryango, avuga ko amavugurura ubwayo atarangiye, ahubwo ikirebwa ari uko ashyirwa mu bikorwa hagamijwe kugera ku burumbuke n’amahoro by’ahazaza h’Afurika, asaba ibihugu bya AU gutangira kubishyira mu bikorwa.

JPEG - 250 kb
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, ari kumwe n’abagize inzego zinyuranye ku munsi w’ejo hashize mu gihugu cya Ethiopia, aho yagaragaje akamaro k’indangamuntu y’ikoranabuhanga
JPEG - 156.3 kb
Perezida Paul Kagame (ibumoso) ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, ubwo bayoboraga ikiganiro kibanze ku ndangamuntu ikoresha ikoranabuhanga

MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/11/2018
  • Hashize 6 years