Dr.Sezibera yashimangiye ko ibiganiro by’u Rwanda n’Afurika y’Epfo ntaho bihuriye na Kayumba Nyamwasa

  • admin
  • 20/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb.Dr Richard Sezibera tangaje ko iby’uguhura ku Rwanda na Afurika y’Epfo ntahu guhuriye n’ibibazo bya Kayumba Nyamwasa na bangenzi be bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda.

Ibi yabitangarije mu kiganiro cya mbere yagiranye abanyamakuru nyuma yo gusimbura kuri uyu mwanya Louise Mushikiwabo watorewe kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa(OIF).

Dr Sezibera, yakomoje ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda n’u Burundi, avuga ko nta gishya kiragaragara kuko ibibazo bimaze iminsi bigihari kandi bidaterwa n’u Rwanda.

Ati “Ntabwo umeze neza ku mpamvu zidaturuka ku Rwanda. U Burundi bufite ibibazo byabwo rimwe na rimwe rugerageza gushyiramo u Rwanda ariko twebwe ibibazo biba mu Burundi ni iby’Abarundi. Umubano ntabwo umeze neza ku mpamvu zidaturuka ku Rwanda, zituruka ku Burundi.”

Yavuze ko uguhura k’u Rwanda na Afurika y’Epfo ntaho bihuriye n’ibyavugwaga ko hazanaba ibiganiro by’imishyikirano hagati y’u Rwanda na RNC ya Kayumba uhubwo ngo ikizaba kigenderewe ni ibiganiro bizibanda ku gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “ Ntabwo turahura, tuzahura tubiganireho. Ibyo tugomba gukora twebwe nk’u Rwanda ni uko tugomba guhura tugatsura umubano uri hagati yacu, naho ibya Kayumba Nyamwasa n’abandi bashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bakoze muri iki gihugu ni ibindi, ntaho bihuriye no gutsura umubano wacu hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo.”

Minisitiri Sezibera yavuze ko abakuru b’ibihugu byombi bategetse ko ibiganiro byatangira.Ntiyavuze igihe ibi biganiro bizabera ariko yavuze ko biri hafi.

Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wajemo agatotsi nyuma y’aho Gen. Kayumba Nyamwasa ahungiye muri iki gihugu. Gen. Kayumba Nyamwasa wahoze ari mu bakomeye mu ngabo z’u Rwanda yahunze u Rwanda muri 2010, ni umwe mu bashinze ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo Lindiwe Sisulu aherutse kuvuga ko Gen. Nyamwasa yamubwiye ko yifuza kugirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda, gusa umunyamabanga wa Leta muri MINAFET, Amb. Olivier Nduhungirehe yamusubije ko ntabiganiro u Rwanda ruzagirana na we.






Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 20/11/2018
  • Hashize 5 years