Itsinda ry’abapolisi bashinzwe kurinda abayobozi bakuru ryerekeje muri CAR mu butumwa bw’amahoro

  • admin
  • 18/01/2019
  • Hashize 6 years
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Mutarama 2019 nibwo abapolisi b’u Rwanda 140 berekeje mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa aho bagiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Bagiye gusimbura bagenzi babo 140 bari bamazeyo umwaka.

Ni umutwe ushinzwe kurinda abayobozi bakuru b’Igihugu ndetse n’abayobozi b’umuryango w’abibumbye, uzwi nka Police Support Unity (PSU).

Asezera ku bagiye, Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda DIGP/Ops Felix Namuhoranye yibukije abapolisi ko ibyo bazakorera yo bitazitirirwa umuntu ku giti cye ko ahubwo bizitirirwa igihugu bagiye bahagarariye, u Rwanda.

Yagize ati “Mugiye mwambaye iberendera ry’u Rwanda, ibyo muzakorerayo ntabwo bizirirwa umuntu ku giti cye ahubwo uzaba ubikoze mu izina ry’igihugu cyagutumye.”

Yabasabye kuzarangwa n’ibikorwa byiza bikaba aribyo bibatandukanya n’abandi ba Polisi bazasangayo baturutse mu bindi bihugu.

Ati “Ubunyangamugayo, kubaha abayobozi ,ubunyamwuga no gukorera hamwe nk’ikipe bizabe aribyo bibaranga.Uzajya ababona ajye avuga ati dore abapolisi b’u Rwanda.”

Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mutarama abari bamazeyo umwaka nibwo bagarutse mu Rwanda, bari bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Hatari.




ACP Hatari yavuze ko akazi bari baratumwemo n’Igihugu bagakoze neza ndetse bakaba barabishimiwe n’abaturage ndetse n’umuryango w’abibumbye ubambika imidari y’ishimwe.

Yagize ati “Mbere y’uko tujya muri ubu butumwa twahawe impanuro n’abayobozi bakuru muri Polisi, twazigendeyeho zidufasha gusoza neza ubutumwa Igihugu cyatwoherejemo.”

Yakomeje avuga ko usibye akazi ka buri munsi bari bashinzwe ko kurinda abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’ab’ umuryango w’abibumbye, banakoze ibikorwa byinshi abaturage bari mu ntambara baba bakeneye cyane.

Ati “Twakoze ibikorwa bitandukanye byo gufasha abaturage bari mu ntambara nk’ubuvuzi,isuku,n’ibindi bikorwa by’ubutabazi.Urebye nta mbogamizi twigeze tugirira.

ACP Hatari avuga ko biturutse ku myitwarire myiza isanzwe iranga abapolisi b’u Rwanda no gukunda akazi, muri kiriya gihugu bahasize isura.

Abapolisi bagiye ni icyiciro cya 4, bashinzwe kurinda abayobozi bakuru b’igihugu n’abumuryango w’abibumbye. Muri rusange amatsinda 13 amaze gusimburanwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu kuva mu mwaka wa 2014.


MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/01/2019
  • Hashize 6 years