Afurika y’Epfo ntiyakiriye neza inyandiko zo guta muri yombi Kayumba Nyamwasa na bagenzi be

  • admin
  • 31/01/2019
  • Hashize 5 years
Image

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gusohora impapuro zo guta muri yombi Kayumba Nyamwasa, umuyobozi w’ishyaka RNC, ndetse na bagenzi be bahuriye mu ihuriro P5 rishinjwa kugira uruhare mu bitero byitwaje intwaro biherutse kugabwa mu majyepfo y’u Rwanda ndetse rikaba rikomeje kwisuganyiriza muri Kivu y’Amajyepfo rigamije gutera u Rwanda.

Izi mpapuro zo guta muri yombi Nyamwasa ariko ngo ntizakiriwe neza na Afurika y’Epfo nk’uko byemezwa n’umwe mu badipolomate bo muri iki gihugu.

Muri Nyakanga umwaka ushize nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ibyibutsa, nibwo iri huriro P5 ryasabye kugirana imishyikirano na Perezida w’u Rwanda mu ibaruwa ryanditse ariko ntirihabwe igisubizo na guverinoma y’u Rwanda.

Mu bantu Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyiriyeho impapuro zo kubata muri yombi harimo Kayumba Nyamwasa wahoze akuriye igisirikare cy’u Rwanda kuri ubu akaba ari muri Afurika y’Epfo aho arinzwe n’inzego z’ubutasi bw’iki gihugu kuva yarokoka igitero cyamugabweho mu 2010.

Uyu akaba ashinjwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda kurema afatanyije n’andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, umutwe wa gisirikare mu burasirazuba bwa Congo hagati ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo bagamije gutera u Rwanda.

U Rwanda rukaba rusaba Afurika y’Epfo kumuta muri yombi no gufatira imitungo ye mu gihe ariko hakiri umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda n’iki gihugu cyamuhaye ubuhungiro.

Muri iyi nkuru hagaragaramo ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasohoye izo mpapuro zo guta muri yombi Kayumba Nyamwasa kuwa 18 Mutarama bikagera ku bayobozi ba Afurika y’Epfo amasaha make nyuma y’inama y’abakuru b’ibihugu bigize Afurika Yunze Ubumwe yari yatumijwe na Perezida Paul Kagame.

Umwe mu badipolomate bo muri Afurika y’Epfo yatangarije RFI ko abayobozi ba Afurika y’Epfo, basanzwe batabanye neza n’ubutegetsi bw’u Rwanda batakiriye neza izi mpapuro.

Uyu mudipolomate akaba yaravuze ko ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo bwahise bugira icyo bukora maze kuwa 21 Mutarama mu ibaruwa yasomwe humvwa urubanza rwa Karegeya bushinja Guverinoma y’u Rwanda kugira uruhare mu iyicwa rya Patrick Karegeya mushuti wa Kayumba Nyamwasa.

Uyu yavuze ko kuwa 18 Mutarama atari u Rwanda gusa rwashinje Kayumba Nyamwasa, ahubwo kuri uyu munsi na Congo ibinyujije kuri minisitiri w’ingabo yashinje Kayumba Nyamwasa ibikorwa nk’ibyo u Rwanda rumushinja muri Kivu y’Amajyepfo mu ibaruwa yohererejwe Loni.

Izo mpapuro zo guta muri yombi Nyamwasa u Rwanda rukaba rwarazishingiye ku buhamya bw’abayoboke b’ishyaka FDU bashinjwa gutera inkunga P5 binyuze mu kuyishakira abarwanyi. Abantu 9 bo muri iri shyaka bakaba baratawe muri yombi bakurikiranweho gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu n’ubu urubanza rwabo rukaba rukomeje.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 31/01/2019
  • Hashize 5 years