Abagabye ibitero mu Rwanda baridegembya muri Uganda- Dr Richard Sezibera

  • admin
  • 05/03/2019
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri Sezibera yavuze ko ku bivugwa ko u Rwanda rwafunze umupaka uruhuza na Uganda yongera gushimangira ko atari byo ahubwo ari imirimo y’ ubwubatsi yatumye urujya n’ uruza rwanyuraga ku mupaka wa Gatuna rwimurirwa Kagitumba.

Ngo biteganyijwe ko iyi mirimo yo kubaka umupaka wa Gatuna izaba yarangiye mu mpera za Gicurasi 2019.

Minisitiri Sezibera yavuze ko abarenga 900 birukanywe muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’ amategeko agenga imibanire y’ ibihugu.

Yagize ati “Ntabwo bisanzwe kubona abantu 900 birukanwa , harimo ikibazo tugomba kuganiraho” .

Ngo Abanyarwanda Uganda ibirukana nijoro ikagenda ibatoteza inzira yose ikabata ku mupaka. Ibi ngo binyuranyije n’ amategeko agenga kwirukana abantu ku butaka bw’ igihugu runaka.

Muri aba Banyarwanda birukanwe harimo abavuga ko basize imitungo yabo muri Uganda. Minisitiri Sezibera avuga ko imibereho y’ abanyarwanda ikwiye gushingira kuribo ubwabo ngo hari abavuga ko batariho u Rwanda rutabaho ariko ngo abo baribeshya.

Umuvugizi wa guverinoma ya Uganda Ofwono Opondo aherutse kuvuga ko nta Munyarwanda Uganda ibangamiye.

Umuvugizi wa guverinoma y’ u Rwanda Dr Sezibera yavuze ko kuba u Rwanda rwaragiriye Abanyarwanda inama yo kutajya muri Uganda ari inshingano za guverinoma.

Yagize ati “Abaturage bacu twabagiriye inama yo kutajya muri Uganda kugeza iki kibazo gikemutse. Ni inshingano zacu kubagira inama ku nyungu z’ umutekano wabo” .

Mu bihe bitandukanye , mu Rwanda hagabwe ibitero bihitana abantu binangiriza Abanyarwanda. Minisitiri Sezibera yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Werurwe 2019 ko abagabye ibi bitero ari abo muri RNC na FDLR, kandi ko bakora imirimo muri Uganda bidegembya.

Ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri Uganda bifite agaciro ka Miliyoni 19 .

Minisitiri Sezibera avuga ko bidashoboka gukorana ubucuruzi n’ umuntu mutagendererana ndetse avuga ko nta mucuruzi ugomba kuzamura igiciro ngo ibiva muri Uganda byahagaritswe.

Yagize ati “Ntabwo ushobora gukorana ubucuruzi n’ abantu mutagendererana. Ntabwo wavuga ngo reka ibicuruzwa bize ariko abantu ntibaze” .

yanavuze ko kandi ibiva muri Uganda biza mu Rwanda no mu Rwanda bihari bityo ko Abanyarwanda badakwiye kugira impungenge.

Niyomugabo Albert/ MUhabura.rw

  • admin
  • 05/03/2019
  • Hashize 6 years