Abayobozi bakuru b’igihugu mu nzego zitandukanye berekeje i Gabiro[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 08/03/2019
  • Hashize 6 years
Image

Guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 08 Werurwe 2019, abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye berekeje i Gabiro mu kigo cya gisirikari mu mwiherero.

Muri uwo mwiherero ugiye kuba ku nshuro ya 16, abo bayobozi bazawumaramo iminsi ine baganira ku ngingo zitandukanye zigamije iterambere ry’igihugu aho hazasuzumwa aho u Rwanda rugeze mu cyerekezo cy’iterambere, guteza imbere ireme ry’uburezi, guteza imbere ubuzima, kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere ishoranamari no kongera ibyoherezwa mu mahanga.

Abayobozi basaga 250 bahagarariye inzego zitandukanye za Leta, ibigo biyishamikiyeho, ibigo byigenga n’iby’ubucuruzi, kuri uyu wa Gatanu berekeje mu kigo cy’imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, mu mwiherero uzamara iminsi itanu.

Biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari we uzayobora uyu Mwiherero, naho Minisitiri w’Intebe, Édouard Ngirente, akazageza ku bitabiriye Umwiherero uko imyanzuro y’Umwiherero wa 2018 yashyizwe mu bikorwa.













MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/03/2019
  • Hashize 6 years