Perezida Kagame yongeye kugira icyo avuga ku rupfu rwa Sendashonga na Karegeye
- 01/04/2019
- Hashize 6 years
Ubwo yafunguraga Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’igihugu wabaga ku nshuro ya 16, Perezida Kagame yavuze ku rupfu rwa Seth Sendashonga wari mu mugambi wo guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda abifashijwemo na Leta Uganda.
Uyu mugabo Sendashonga yapfuye ku wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 1998 ahagana mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba arashwe ubwo yari kumwe n’umugore we mu modoka, batashye aho babaga nk’impunzi mu Mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya.
Perezida Kagame mu kiganiro na kinyamakuru Jeune Afrique yongeye kubazwa ku rupfu rw’uyu mugabo wafashwaga n’abarimo umuvandimwe wa Museveni, Gen. Salim Saleh.
Aha yabajijwe impamvu yatumye muri uyu mwaka aribwo yavuze ku rupfu rw’uyu mugabo n’igiye cyose gishize apfuye, asubiza ko impamvu yumvikana kuko abayobozi bafashije Sendashonga ubu barimo gufasha abameze nka we.
Perezida Kagame ati “Biroroshye. Abantu bo muri Uganda bafashije Sendashonga mu bikorwa bye, uyu munsi ni nabo bari gufasha abakurikiye umurongo wa Sendashonga. Ni amateka yisubiramo.”
Perezida Kagame yavuze ko ibyanditswe na Gérard Prunier bigaragaza neza uko inshuti ye Sendashonga yagize uruhare mu kwinjiza amagana y’abarwanyi afashijwe n’Abanya-Uganda.Anasobanura kandi ko Prunier, mu magambo ye, avuga ko ubutegetsi bwa Kigali bwafashe umwanzuro wo kumwikiza “kuko yari yarenze umurongo.”
Perezida Kagame yashimangiye ko aticuza urupfu rwa Sendashonga cyangwa urw’undi mwanzi w’igihugu wese, maze umunyamakuru ahita abihuza n’ibyo yavuze nyuma y’urupfu rwa Patrick Karegeya mu 2014.
Yabisobanuye mu magambo ye agira ati “Ni ko bimeze, ariko ntibisobanuye ko aritwe twabibazwa. Iyo umwe mu banzi banjye apfuye, uko byagenda kose, ntuzategereze ko hazabaho impuhwe nyinshi zinturutseho.”
Umukuru w’Igihugu yabajijwe kandi ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi, asubiza ko abayobozi b’iki gihugu cy’igituranyi bari gukora ibishoboka byose ngo bashotore u Rwanda ariko ko ari umutego u Rwanda rudashobora kugwamo.
Yavuze ko nta nama yiga ku kibazo cy’u Burundi n’u Rwanda ruzigera rwitabira kuko ibibazo bihari bireba Abarundi ubwabo.
Perezida Kagame ati “Nta kibazo gihari hagati y’u Burundi n’u Rwanda. Hari ibibazo by’Abarundi ubwabo aho u Rwanda rukoreshwa nk’urwitwazo. Ku bw’ibyo inama yiga ku kibazo yaba nta mpamvu ifite keretse ireba u Burundi ubwabwo.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwanze kwinjira muri ibi bibazo ndetse ko rutazigera na rimwe rusubiza ibikorwa by’ubushobotoranyi rukorerwa, ‘keretse nibarengera bagakora amakosa yo kudutera’.
Tubibutse ko uyu mugabo wageze kuba muri Guverinoma y’Ubumwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yishwe amaze iminsi mu biganiro bitegura igitero ku Rwanda hifashishije ingufu za gisirikare, mu mugambi wo gukuraho Leta yagiye ahunze.
Hari hashize iminsi mike Sendashonga abonye abaterankunga muri iyo ntambara yateguraga nk’uko bigaragara mu gitabo cy’Umufaransa Gérard Prunier cyitwa “Africa’s World War : Congo, the Rwandan Genocide, and the Making of a Continental Catastrophe”.
Muri icyo gitabo cyasohotse bwa mbere mu 2008, Prunier yavuze ko Uganda yari yiyemeje gufasha Sendashonga guhirika Leta ya FPR Inkotanyi bari bamaze gushwana.Anemeza ko ari we wahuje Sendashonga n’abategetsi ba Uganda, inama ikabera i Nairobi, igitekerezo cye bakacyakira neza.
Uyu Patrick Karegeya ni umwe mu bashyizwe mu majwi cyane mu mugambi wo gutera grenade mu Mujyi wa Kigali
Chief Editor/MUHABURA.RW