Hagiye kubaho impinduka mu miyoborere y’Umujyi wa Kigali n’uturere tuwugize
- 27/04/2019
- Hashize 6 years
Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite yemeje umushinga w’itegeko rishya rigenga Umujyi wa Kigali, ririmo uburyo bushya bw’imiyoborere yihariye.Izi mpinduka zizabera ku rwego rw’umujyi ndetse n’uturere
Ni umushinga watowe n’abadepite kuri uyu wa Kane taliki 25 Mata 2019,aho Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase yagiye gusobanurira abadepite iby’uwo mushinga,avuga ko hari byinshi byadindiraga kubera uburyo imikorere n’imiterere y’inzego zigize umujyi wa Kigali yari imeze.
Itegeko rishya niryemezwa, biteganywa ko Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali izaba igizwe n’abantu batatu barimo nibura umugore umwe. Abo ni Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo n’Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage.
Abagize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali bazajya batorerwa igihe cy’imyaka itanu, bashobora kongera kwiyamamaza ariko ntibarenze manda ebyiri zikurikirana.
Itegeko rizaha Umujyi wa Kigali ishingano zo gushyiraho no gukurikirana ibikorwa remezo n’imiturire, uturere tuwugize dusigarane cyane cyane inshingano y’itangwa rya serivisi mu bijyanye n’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Muri izi mpinduka hazabaho kugabanya umubare w’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, bave kuri 33 hajyeho umubare muto, ahubwo hibandwe ku bumenyi n’ubuzobere abantu bafite, bwafasha Umurwa Mukuru kugera ku iterambere ryifuzwa.
Biteganywa ko inama njyanama y’Umujyi wa Kigali izaba igizwe n’abajyanama babiri baturuka muri buri Karere kawugize, batorwa hakurikijwe itegeko rigenga amatora kandi nibura umwe muri bo akaba ari umugore; abandi batanu bagashyirwaho n’iteka rya Perezida wa Repubulika bamaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.
Abajyanama b’Umujyi wa Kigali bazajya bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe.
Uwitwaga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali azahita aba Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa, ndetse we n’abakuru b’imirimo bashobora gushyirwaho bitanyuze mu ipiganwa kubera ubumenyi bakeneweho cyane cyane ko ipiganwa ritinda kandi hari igihe usanga bakenewe ku buryo bwihutirwa. Ikindi ngo ni uko abo bari ku rwego rumwe mu nzego za Leta zindi na bo bajyaho kuri ubu buryo.
Kugira ngo umuntu yemererwe kuba mu bagize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali agomba kuba yujuje ibiteganywa n’Itegeko Ngenga rigenga amatora. Mu gihe cy’amatora y’Abajyanama, Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi azajya ayobora Umujyi wa Kigali by’agateganyo.
Umujyi wa Kigali uzaba ufite inshingano zirimo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’igihugu mu turere; gutegura igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, ibishushanyo mbonera byihariye no kubishyira mu bikorwa; guteza imbere ibikorwa remezo n’imiturire by’Umujyi wa Kigali; gukora igenamigambi ry’Iterambere ry’Umujyi wa Kigali no gutanga umurongo ngenderwaho no guhuza ibikorwa by’uturere.
Harimo kandi gukurikirana ibikorwa n’imikorere by’uturere n’iby’izindi nzego z’imirimo za Leta zikorera ku rwego rw’Umujyi wa Kigali n’izikorera ku rwego rw’akarere; gutanga serivisi zidatangirwa ku zindi nzego z’Umujyi wa Kigali; gukora igenamigambi ry’itwara ry’abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali no kurishyira mu bikorwa; gushaka umutungo no gushyiraho ingamba n’amabwiriza yo gukusanya imisoro n’amahoro hakurikijwe amategeko abigenga n’ibindi.
Akarere ko mu Mujyi wa Kigali kazaba kayobowe n’Urwego Nshingwabikorwa hamwe n’Urwego rw’imirimo rusange, zunganirwa na Komite y’Umutekano.
Akarere nta buzima gatozi kazaba kagifite, ibyemezo byose biyobora Umujyi wa Kigali bizaba bifatirwa ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, aho gufatwa n’inzego zitandukanye ziri ku rwego rw’Akarere n’Umujyi wa Kigali icyarimwe nk’uko byakorwaga.
Ku Karere hazaba nta Nama Njyanama, nta na Komite Nyobozi igihari, ahubwo hari Urwego Nshingwabikorwa rw’Akarere ruzaba rugizwe n’abantu babiri barimo nibura umugore umwe. Ni ukuvuga Umuyobozi Mukuru w’Akarere n’Umuyobozi Mukuru w’Akarere Wungirije.
Abagize Urwego Nshingwabikorwa bazajya bashyirwaho n’Iteka rya Perezida, bamare ku buyobozi igihe cy’imyaka itanu ishobora kongerwa mu gihe batorwaga mu bajyanama b’Akarere. Mu mirimo yabo bazaba bayoborwa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.
Urwego rw’Imirimo Rusange rugizwe n’Umuyobozi w’Imirimo Rusange ushyirwaho n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali n’abandi bakozi b’Akarere.
Akarere kagize Umujyi wa Kigali kazaba gafite inshingano zo gushyira mu bikorwa politiki za Leta zemejwe; gukurikirana imiyoborere y’Imirenge igize Akarere, kubungabunga no gufata neza ibikorwa remezo biri mu Karere hakurikijwe ibishushanyo mbonera n’umurongo ngenderwaho bitangwa n’Umujyi wa Kigali.
Harimo kandi gukurikirana ibikorwa bya tekiniki n’iby’imari mu Karere no gushyira mu bikorwa gahunda zo guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Biteganywa ko iri tegeko niryemezwa ndetse rigatangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda, amatora yo gusimbura abayobozi b’Inzego z’Umujyi wa Kigali agomba gukorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.
Depite Munyangeyo Théogene yashimye uwo mushinga w’itegeko, agaragaza ko rije korohereza ikoreshwa ry’ingengo y’imari mu mujyi no kwihutisha ibikorwa remezo.
Icyakora yavuze ko hagomba no kwitabwa ku guhuza amategeko nyuma yo kwemeza uwo mushinga mushya kuko bizatuma n’itegeko ry’amatora, iryo kwegereza ubuyobozi abaturage n’andi avugururwa.
Guverinoma itangaza ko kuvugurura imiyoborere y’umujyi wa Kigali bigamije kurushaho kuwuteza imbere bijyanye n’ibyo ukeneye kurusha ibindi cyane cyane ibikorwa remezo.
Yanditswe na Habarurema Djamali