Nyuma ya Sankara hari n’abandi bari mu nzira bagiye gufatwa-Minisittiri Sezibera
- 30/04/2019
- Hashize 6 years
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yatangaje ko hari abandi bayoboye imitwe irwanya u Rwanda barimo kuzanwa mu Rwanda nyuma ya Nsabimana Callixte wiyise Majoro Sankara.
Ibi Minisitiri Dr.Sezibera yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru nyuma yo kubonana n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mata 2019.
Minisitiri Dr Sezibera yatangarije ibihugu bikomeye ku isi byasabye abaturage babyo kwigengesera mu gusura u Rwanda, ko u Rwanda rutekanye kandi ko nta mitwe irurwanya iri muri iki gihugu.
Ati “Bamwe mu bayobozi b’iyo mitwe bamaze iminsi bigamba ko bagiye gutera u Rwanda, ndetse banabeshya ko bari muri Nyungwe”.
Yungamo ati”Ba Rusesabagina, ba Kayumba, ba Himbara baravuga ko bagiye gutera u Rwanda, abantu bavuga batyo ntibibagireho ingaruka aho bari, twabwiye ibyo bihugu kubakurikirana, nibatabakurikirana tuzabikurikiranira”.
Yavuze kandi ko nyuma ya Sankara hari abandi bagiye gufatwa mu bya vuba kuko u Rwanda rwasabye ibihugu bihishemo ko bafatwa.
Ati”Uwiyita Maj Sankara nawe wigamba ko hari ikindi azakora, yagaruwe mu Rwanda ari hano, vuba aha aragezwa mu butabera inzego zibishinzwe zirabimubaza”.
Akomeza agira ati”Hari n’abandi bari mu nzira bagiye gufatwa, abantu bayoboye iyi mitwe yiyita P5 ishaka kwica Abanyarwanda, turakorana n’ibi bihugu kugira ngo bafatwe”.
Mu gihe hari bimwe mu bihugu byabujije abaturage babyo gukorera ingendo mu Rwanda by’umwihariko gusura hamwe mu hantu nyaburanga mu Rwanda nk’amapariki nka Nyungwe bitewe n’ibinyoma byatangazwaga n’iyo mitwe ivuga ko iri yafashe Nyungwe.Dr Sezibera ahakana ko iyo mitwe itari muri Nyungwe ahubwo ko iri muri Congo, kandi ngo iyo pariki ikomeje kuba nyabagendwa.
Chief Editor/MUHABURA.RW