Louise Mushikiwabo yaje ku rutonde rw’Abanyafurika 100 bavuga rikumvikana

  • admin
  • 06/05/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo yashyizwe ku rutonde rwakozwe n’Ikinyamakuru Jeune Afrique ruriho abanyafurika ijana bavuga rikumvikana.

Mushikiwabo w’imyaka 57 umwaka ushize yatorewe kuyobora Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), ubarizwamo ibihugu bya Afurika binyamuryango bigera kuri 29.

Urutonde rwasohotse tariki 28 Mata, rusohowe na Jeune Afrique nyabwo yashyizemo abakuru b’ibihugu kuko impamvu n’ubusanzwe baba basanzwe bafite ijambo rikomeye mu bihugu byayobora.

Harebwe ku bandi bantu baba abikorera ku giti cyabo, abayobozi b’imiryango n’ibindi bigo bikomeye, bashobora gufata imyanzuro ikagira ingaruka ku mubare mwinshi w’abaturage.

Mushikiwabo si ubwa mbere agaragaye ku ntonde zikomeye ziriho abavuga rikumvikana muri Afurika kuko mu Ukuboza umwaka ushize we na Perezida Paul Kagame ikinyamakuru New African cyabashyize mu bantu ijana bavuga rikumvikana.

Mushikiwabo ku rutonde rwa Jeune Afrique akurikira umunyanijeriya Akinwumi Adesina uyoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, iza ku isonga mu gutera inkunga imishinga itandukanye igamije iterambere mu bihugu bya Afurika.

Ku mwanya wa mbere w’urutonde, hashyizweho umugabo wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denis Mukwege, umuganga wiyemeje gufasha abagore bafashwe ku ngufu n’inyeshyamba zibarizwa mu burasirazuba bwa Congo.

Uyu murimo Mukwege amazemo imyaka irenga 20,mu masaha 17 amara ku kazi buri munsi yita ku bagore bafashwe ku ngufu n’abagize imitwe yitwaje intwaro muri iki gihugu.

Iki gikorwa cy’umutima wa ki muntu yagaragaje cyatumye umwaka ushize wa 2018 n’ubundi ahabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, nk’umuntu waharaniye ko gufata abagore ku ngufu bidakwiriye gukoreshwa nk’intwaro y’intambara.

Umwanya wa mbere kandi washyizweho abaturage ba Algeria bagiye mu mihanda bagaharanira impinduka kugeza ibonetse, ubwo bangaga gukomeza kuyoborwa na Abdelaziz Bouteflika wari umaze imyaka 20 abayobora kugeza ubwo yeguye mu ntangiriro za Mata uyu mwaka.

Umuherwe wo muri Nigeria Aliko Dangote nawe yaje kuri uru rutonde rw’abavuga rikumvikana aho ari ku mwanya wa gatatu, akurikirwa n’umunya-Cȏte d’Ivoire Tijdane Thiam uyobora Banki y’Abasuwisi (Suiss Credit Bank), umwanditsi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria Chimamanda Ngozi Adichie, umuhanzi Wizkid wo muri Nigeria na Koos Bekker wo muri Afurika y’Epfo bagakurikira.

Urutonde kandi ruriho ibindi byamamare nka Moussa Faki Mahamat waje ku mwanya wa 12, ayobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe , umuhanzi Davido wo muri Nigeria waje ku mwanya wa 15, umukinnyi wa filime ukomoka muri Kenya Lupita Nyong’O uri ku mwanya wa 19, umunya-Ethiopia Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS).

Mu bindi bikomerezwa bivuga rikumvikana muri Afurika byashyizwe ku rutonde rwa Jeune Afrique harimo umunyapolitiki akaba n’umuherwe wo muri Repubulika Ihanaranira Demokarasi ya Congo, Moїse Katumbi; inzobere mu by’ubukungu Vera Songwe; Olusegun Obasanjo wigeze kuyobora Nigeria; umuririmbyi Tiken Jah Fakoly; Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga, Fatou Bensouda; Umukinnyi Didier Drogba wo muri Cȏte d’Ivoire n’abandi.

Urutonde rwa Jeune Afrique ruriho abanyafurika bo mu ngeri zitandukanye baba abanyapolitiki, ba rwiyemezamirimo, abaganga, abahanzi, abakinnyi n’abandi bubashywe ku mugabane kandi bafite ijwi rishobora kwifashishwa rihindura ubuzima bwa benshi mu batuye Afurika.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/05/2019
  • Hashize 5 years