Ubuhinzi mu Rwanda bukomeje kurushaho kuryoha- Minisitiri Mukeshimana

  • admin
  • 30/05/2019
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr.Gerardine Mukeshimana yabwiye urubyiruko ko ahazaza h’ubuhinzi mu Rwanda haryoshye bityo bakwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

Ibi yabitangarije mu ihuriro ry’urubyiruko rusaga 300 rwaturutse muri kaminuza n’amashulo yisumbuye asaga 50 yo mu Rwanda no mu karere ryabereye i Kigali.

Aganira na ba rwiyemezamirimo bato bitabiriye ihuriro ry’urubyiruko rifite insanganyamatsiko igira iti “Gukangurira urubyiruko guhanga imirimo ishingiye ku buhinzi”

Minisitiri Mukeshimana yashimiye abitabiriye iryo huriro k’ukuba bahisemo gutekereza kuhazaza h’ubuhinzi n’uburyo bwo kuzamura umusaruro, kunoza imirire , kwihaza mu biribwa no guhanga udushya.

Ati “Bambwiye ko muri hano kugira ngo mudufashe kongera gutekereza ku hazaza h’ubuhinzi ariko cyane cyane uburyo bwo gukemura ibibazo dukora ubuhinzi busagurira amasoko tunakemura ibibazo bishingiye ku mirire, kwihaza mu biribwa no guhanga imirimo mishya.Sinshidikanya ko bamwe muri mwe basanzwe bazi ko ubuhinzi mu Rwanda bukomeje kurushaho kuryoha.”

Minisitiri Mukeshimana avuga ko Afurika yagiye ivugwaho ko ari icumbi ry’ubukene n’inzara. Ariko amakuru meza n’uko Afurika igizwe n’umubare munini w’urubyiruko aho 70% bari munsi y’imyaka 30 bivuze ko izo mbaraga zikoreshejwe neza Afurika yabasha kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.

Ikindi kandi ngo ibyo ntabwo byaba bigamije kubona ibyo kurya gusa, ahubwo no guhanga imirimo biciye muri ba rwiyemezamirimo bato.Bityo Leta ikaba isabwa gushora imari mu bikorwaremezo ndetse no mu bukungu kugira ngo ireshye barwiyemezamirimo bashya mu buhinzi.

Jean Baptiste Hategekimana,umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko (RYAF) yibukije urubyiruko ko inshingano za RYAF ari uguhaguruka ikereka urubyiruko rwo hirya no hino amahirwe atandukanye bakwiye kubyaza umusaruro no kubashishikariza guhindura imyumvire bakerekeza mu iterambere rishingiye k’ubuhinzi buri wese uko ashoboye ndetse bakibuka ko ikoranabuhanga rishingiye ku buhinzi ariryo ryitezweho kuzamura umusaruro w’ibikomoka k’ubuhinzi.

Iri huriro ry’urubyiruko ruturutse mu mashuli yisumbuye na kaminuza zisaga 50 (Yes Conference) ribaye ku nshuro ya 4 riterwa inkunga na RYAF, BK, MTN ,Inama y’igihugu y’urubyiruko , Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Nsengiyumva Jean Damascene/MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/05/2019
  • Hashize 6 years