Jeannette Kagame na Denise Tshisekedi biyemeje gufatanya [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 10/06/2019
  • Hashize 5 years
Image

Madamu Jeannette Kagame yakiriye mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), Denise Nyakeru Tshisekedi (umugore wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi) basangira amateka ku mishinga buri umwe ashyize imbere mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ni mu ijoro ryashize tariki 9 Kamena 2019, mu ruzinduko Denise Nyakeru Tshisekedi arimo mu Rwanda, akaba yakiriwe na Jeannette Kagame wavuze ko hari isano kamere hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda. Akaba yijeje itsinda ryavuye muri Kongo ko uwo mubano uzakomeza biturutse ku bushake bugaragara ku mpande zombi.

Jeannette Kagame yakomoje ku Muryango ‘Imbuto Foundation’ yashinze, agaragaza uko wita ku mibereho myiza y’abaturage, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’akato ku warikorewe, wita kandi ku gushishikariza ababyeyi kwita ku buzima bwabo n’ubw’umwana mu rugendo rwo gutwita. Ati “Ibyo ni ibibazo by’ibanze duhora dushishikajwe no guhangana nabyo mu myaka myinshi ishize kugira ngo tugire umuryango utekanye na sosiyete itekanye.

Madamu Denise Nyakeru Tshisekedi yashimye ubutumire bwa mugenzi we no kuba yageze mu Rwanda, ashima uko yagaragarijwe u Rwanda rwita cyane ku mugore muri gahunda z’igihugu. Ashima uruhare rukomeye Madamu Jeannette Kagame yagize mu kurwanya icyorezo cya Sida no kuzamura ubuzima bw’abaturage bakennye. Ati “Nishimye kandi ngushishikarije gukomeza, Afurika ikeneye ibikorwa nk’ibyo.”

Yagarutse ku ntumbero ye, ishingiye ku ntego y’uko abagore bishyize hamwe ntacyabananira. Yavuze ko icyo ahyize imbere ari ugushyigikira abagore, kuzamura imibereho myiza yabo n’uko bahagaze uyu munsi. Intumbero ya Denise Nyakeru Tshisekedi ishingiye ku bintu bine ari byo uburezi, ubuzima, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’akato.

Yavuze ko kugira ngo agere kuri iyo ntumbero, yashinze umuryango uzagendera kuri ibyo bintu bine, yizeza ko mu minsi iri imbere uzabasha gukorana bya hafi n’uwa Jeannette Kagame, Imbuto Foundation, asaba ko mbere yo kwinjira muri ibyo hakwiye kubanza guhesha agaciro umugore w’Afurika. Ati “Ni byo abagore turi hamwe turakomeye!”

Jeannette Kagame akaba yarasezeranyije Denise Nyakeru Tshisekedi ko ‘Imbuto Foundation’ yiteguye gutanga ubufasha bw’ibitekerezo n’ubunararibonye kugira ngo gahunda bose bahuriyeho zikomeze kugenda neza.

Aba bombi n’abagize amatsinda manini abaherekeje, bahuriye mu cyumba kimwe bareba ikinamico mbarankuru ivuga ku buzima bw’umubyeyi n’uwamwiciye umwana we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwibanda ku rugendo rwo gusabana imbabazi, rukarangira uwo mubyeyi amufashe nk’umwana we kuko bari bamaze kwiyunga n’ubwo yamwiciye umwana muri Jenoside.









Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/06/2019
  • Hashize 5 years