Col.Baguma yavuze uburyo Kayumba Nyamwasa ku rugamba rwo kubohora igihugu yarangwaga n’ubwoba n’inda nini
- 30/06/2019
- Hashize 5 years
Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Gicumbi, Rulindo na Burera Col Sam K. Baguma, wayagize igihe kitari gito cyo kwitegereza imikorere igayitse ya Kayumba Nyamwasa mu gihe cy’urugamba rwo kwibohora ndetse na nyuma yarwo,yavuze ko yagiraga ingeso mbi aho yarangwaga n’ubwoba n’inda nini.
Ibi yabigarutseho tariki 28 Kamena ubwo yagezaga ikiganiro ku rubyiruko rwari ruteraniye mu Karere ka Gicumbi cy’urugamba rwo kubohora igihugu kiswe’Igihango cy’Urungano’.
Bamwe mu rubyiruko babajije ibibazo birebana n’uko igihugu cyabohojwe ndetse na bamwe bari muri urwo rugamba ariko bakaba batakiri mu bashakira igihugu amahoro ahubwo bagishakira ibibi gusa.
Mu kumusubiza Col Baguma yavuze ko mu gihe cy’abacengezi ubwo Kayumba yari umugaba mukuru naho Col.Baguma ayoboye batayo,ngo Kayumba yajyaga abasezeranya kubageraho aho bari bamaze igihe barwanira i Gitarama mu Ndiza,ariko bigashirira mu magambo.
Ati “Icyo gihe yampamagaye ari muri za Shyorongi, kandi nta rugamba rwari Shyorongi. Yagombaga kuba yaje imbere aho abantu barimo kurwanira ariko kubera ubwoba n’inda nini ye ntabwo yashoboraga kuza.”
Yahamagaye ari Shyorongi arangije aravuga ngo umwanzi yagiye Ndiza, mwambuke mugeyo, ndashaka ko mumurasa mu gitondo saa kumi n’imwe mube mwamurashe, saa moya ndaba nahageze.”
Yakomeje avuga ko amabwiriza bayakurikije urugamba rurakomeza bararwana abacengenzi bashaka kubaganza, ubwo batabaje Kayumba Nyamwasa yanga kubaha ubufashwa bw’ingabo zo kubafasha.
Col Baguma ati “Icyo gihe nari mfite umutwe nyoboye, turwana n’umwanzi asa n’uturusha imbaraga,twashaka gusubira inyuma akadukurikira,ubwo turanamubwira tuti ’umwanzi ni mwinshi’ ariko yanga kudutera ingabo mu bitugu.”
Ubwo bamaze gutenguhwa n’uwo bari bizeye,ngo birwanyeho bahitamo gukoresha amayeri y’intambara bari basanganywe, ku bw’amahirwe umwanzi baramutsinda.
Ku bwa Col.Baguma yavuze ko icyatumaga Kayumba Nyamwasa atarabasanze ku rugamba nk’uko yari yabibasezeranyije, yabaga ari kwishakira ibikoresho byo kwiyubakira inzu ye.
Ati “Natekerezaga ko ashobora kuba yari i Kigali arimo gushaka fer à béton n’ibindi byo kwiyubakira. Ntabwo yari afite umutima wo kurwanirira igihugu.”
Yavuze kandi ko Kayumba Nyamwasa adakwiye gutera ubwoba urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange kuko nubwo yifuza gutera u Rwanda atabigeraho.Gusa ngo anabigerageje yahura n’akaga mu buzima bwe bwose.
N’ubwo Kayumba Nyamwasa akomeje kwigaragaza mu bikorwa by’iterabwoba, yakatiwe n’inkiko z’u Rwanda mu 2011 adahari gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare, bitewe n’ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare.
Ihuriro ry’imitwe atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ’P5’ yashinze umutwe w’inyeshyamba uyuborwa na Kayumba Nyamwasa ukorera ibikorwa by’ubwicanyi no kubuza abaturage amahoro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Gusa kugeza ubu ibyo uri kubonera muri RDC ni agahoma munwa kuko hashize iminsi ugabwaho ibitero n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarisi ya Congo (FARDC) ndetse benshi mu nyeshyamba za Kayumba zahahuriye n’uruva gusenya aho bamwe bahapfiriye abandi bagafatwa mpiri.
- Mbere y’ibiganiro, abitabiriye babanje gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu ku Mulindi w’Intwari
- Col.Baguma yavuze ko Kayumba adakwiye gutera ubwoba urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange kuko nubwo yifuza gutera u Rwanda atabigeraho
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW