Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakiriye Umuyobozi wa Polisi ya Gambia
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Gambia, Gen Seedy Muctar Touray ku cyicaro gikuru cya Polisi, Kacyiru.
Uyu muyobozi n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko ruzamara icyumweru rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano, kuko umwaka ushize mu Ugushyingo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Intebe wa Gambia, Muhammad B. S. Jallow, bakagirana ibiganiro byibanze ku buryo u Rwanda rwagiye rwishakamo ibisubizo.
Urwo ruzinduko rwari rugamije kugira ibyo impande zombi zigiranaho harimo ikoranabuhanga ryifashishwa mu gucunga imari n’uburyo ibihugu byombi byasangira ubumenyi.
Urwego rw’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ntiruragera ku gipimo gishimishije ariko ari urwego ibihugu byombi bizakomeza gushyiramo imbaraga ubucuruzi bukazamuka
Ikindi ni uko Gambia ifata u Rwanda nk’Igihugu cy’icyitegererezo ku Mugabane wa Afurika, ku buryo hari byinshi Gambia yakwigira ku Rwanda by’umwihariko mu bijyanye n’ikoranabuhanga, uburezi bufite ireme, ubuvuzi n’ibindi.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza, dore ko mu 2022 ubwo Ambasaderi Karabaranga yagezaga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Gambia kuri Perezida w’icyo gihugu Adama Barrow yamwijeje ubufatanye.