Minisitiri w’intebe yakiriye umuyobozi wa Banki ya Asia

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/12/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye mu biro bye Perezida w’Inama y’Ubutegetsi akaba n’umuyobozi wa Banki ya Asia y’Ishoramari mu bikorwaremezo, Asian Infrastructure Investment Bank (AIIB).

Hamwe n’intumwa zari zibaherekeje, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirentehamwe na Jin Liqun, baganiriye ku gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’iyi banki.

U Rwanda ruri mu bihugu binyamuryango by’iyi banki kuva mu 2020, rukaba rufite byinshi rwungukiyemo.

Uruzinduko rw’umuyobozi w’iyi banki rukaba rwabaye n’umwanya wo kuganira ku zindi nzego z’ubufatanye ku mpande zombi harimo gutwara abantu n’ibintu, gukwirakwiza amashanyarazi n’ingufu zitangiza ibidukikije.

Iyi banki kandi yahaye u Rwanda miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika rwifashishije mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’andi madolari angana na miliyoni rwifashishije mu kuzahura ubukungunyuma y’iki cyorezo.

Iyi banki iherutse no kwemeza inkunga igenewe u Rwanda yo kwihutisha uburyo bwo kubona ingufu zitangiza ibidukikije.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/12/2024
  • Hashize 3 weeks