Mu Rwanda hagiye gutangizwa gahunda igamije kongera moto zikoresha amashanyarazi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/12/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Bigendanye n’ingamba igihuhu gifite zo kurengera ibidukikije, mu Rwanda hagiye gutangizwa gahunda ngari igamije kongera moto zikoresha amashanyarazi.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ivuga ko ibi biterwa n’uko byagaragaye ko ibinyabiziga bikoresha mu bw’ikorezi birimo na moto byihariye igice kinini cy’ibyuka bihumanya ikirere bigaragara mu kirere cy’U Rwanda.

Moto ikinyabiziga gifite umwihariko mu rwego rw’ubwikorezi no gutwara abantu mu Rwanda.

Moto zigize 55% by’ibinyabiziga biri mu Rwanda. Kandi inyinshi muri zo zikoresha ibikomoka kuri peteroli. MININFRA ivuga ko mu ngamba zijyanye no kurengera ibidukikije hagabanywa ibyotsi byangiza ikirere, hashyizweho uburyo bwo kongera moto zikoreshwa amashanyarazi mu Rwanda.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore yasobanuye ko abashoramari mu kugurisha za moto bazakangurirwa kuzana moto z’amashanyarazi ku isoko ryo mu Rwanda. Avuga ko moto zitari iz’amashanyarazi zisanzwe ziri mu Rwanda zizakomeza gukora nk’uko bisanzwe, ariko moto nshya zikorera mu Mujyi wa Kigali zigomba kuba ari iz’amashanyarazi.

Icyemezo cya Leta cyatekerejwe bishingiye ku bushakashatsi bwagaragaje ko ibyotsi biterwa n’ibinyabiziga ari byo biza imbere mu guhumanya Ikirere mu Rwanda. Muri ibyo byotsi biterwa n’ibinyabiziga moto zifitemo uruhare rwa 57.10%.

Ibi kandi biniyongeraho kuba moto zikoresha amashanyarazi zimaze kugira ibikorwa remezo bigendanjye nazo byinshi.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo isobanura ko kongera izi moto bizajyana no kongera ibikorwaremezo bijyana nazo cyane cyane ahacururizwa batiri zikoresha. Ibi bikaba byaba igisubizo ku mbogamizi abakoresha izi moto n’abifuza kuyikoresha bahura nazo cyane cyane abari hanze ya Kigali.

Nta gihe cyashyizweho moto zikoresha ibikomoka kuri peteroli zigomba kuba zasimbujwe ku isoko nk’uko Minisitiri w’Ibidukikije abisobanura.

Ni urugendo ruzafata igihe, ruzashingira ahanini ku bashoramari bazaboneka, n’uburyo bazakoresha bashobora no kubamo guhinduza izisanzwe zikaba izikoresha amashanyarazi.

Ku ikubitiro kongera moto zikoresha amashanyarazi bizibanda muri Kigali, aho byagaragaye ko 38% by’abakora ingendo bakoresha moto.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/12/2024
  • Hashize 3 weeks