U Rwanda rwagaragaje ko EAC idakwiye kwirengagiza ikibazo cy’umutekano muke mu Karere
U Rwanda rwagaragaje ko Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bikwiye kureka kwirengagiza ikibazo cy’umutekano muke mu Karere, kugira ngo bigire amahoro.
Ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Dr Ugirashebuja Emmanuel mu ijambo yavugiye, mu nama ya 24 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uwo muryango.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2024, ikaba yabaye mu gihe EAC yizihiza isabukuru y’imyaka 25 imaze yongeye gutangizwa bundi bushya.
Ni inama ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Guteza imbere ubucuruzi, iterambere rirambye, amahoro n’umutekano hagamijwe guteza imbere imibereho.’
Ni inama ibaye mu gihe hari ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse u Rwanda rutabanye neza na RDC n’u Burundi.
Ari mu cyicaro cya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na we witabiriye iyo nama, Dr Ugirashebuja yagaragaje ko ingabo za EAC zari zagiye kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, zakuweyo mu buryo butasobanuwe neza.
Yagize ati: “Hari ikibazo cy’umutekano mu Karere, nta bisobanuro byeruye byatanzwe byo gukura ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Yagaragaje ko kugira ngo uwo muryango ukore neza, hagomba kubaho kubazwa inshingano, kwizerana no gukorera mu mucyo hagati y’abawugize ndetse no kutirengagiza ibibazo bihari bigahagarara.
Ati: “Kutagira uburyo bwo kubazwa inshingano ntabwo bizakemura ibibazo dufite, ahubwo bizakomeza guteza umutekano muke. U Rwanda ruzakomeza gushaka ibisubizo byatanga amahoro n’umutekano mu Karere kacu.”
Yongeyeho ati: “Dukwiye gushaka ibisubizo byihuse kandi bikwiye. Iri ni ryo shoramari ryiza cyane dushobora gukora muri twe kandi mu buryo bwacu.”
Iyo nama isanzwe, yitabiriwe n’Abaperezida barimo, Perezida Kagame, William Ruto wa Kenya, Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia na Yoweri Museveni wa Uganda, ikaba yabereye Arusha muri Tanzania aho bahasanze Samia Suluhu Hassan Perezida w’icyo gihugu.
Muri iyo nama kandi,Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC ucyuye igihe, yasimbuwe kuri uwo mwanya na Perezida wa Kenya, William Ruto.
Ni mu gihe, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi we yohereje Visi Perezida Prosper Bazombanza, kumuhagararira.
Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiyitabiriye iyo nama.
Kuva mu myaka 25 ishize, EAC yongeye kubyutswa, ibihugu biyigize byavuye kuri bitatu, yatangiranye muri Nyakanga 1999, kuri ubu bikaba ari umunani.
Ni Umuryango ufite intego yo kwishyira hamwe mu bya politiki, ariko ikibangamirwa n’ibibazo bikomeye birimo amakimbirane hagati y’ibihugu biwugize.