RDF na UPDF bishimiye ko ibiganiro byagenze neza [ REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/11/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Ingabo z’u Rwanda, RDF n’iza Uganda, UPDF zishimiye ko ibiganiro bimaze kubahuza inshuro 3 bigamije kunoza uburyo bwo gukumira ibyaha byambukiranya imipaka ku bihugu byombi, bitanga umusaruro ushimishije urimo no kongera ubushuti.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’ingabo z’u Rwanda ndetse n’iza Uganda byari bimaze iminsi itatu bibera mu Karere ka Musanze, byiga uburyo bwo gushyiraho ingamba zo gukomeza gukumira ibyaha byambukiranya imipaka. 

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Kayanja Muhanga bavuga ko ibyo biganiro bibaye ku nshuro ya gatatu bitanga umusaruro ku gucunga umutekano w’imipaka ku bihugu byombi.

Maj Gen Vincent Nyakarundi avuga ko kandi bitarangirira ku mutekano w’imipaka ahubwo bikomeza umubano w’ibihugu byombi ukarushaho kuba mwiza.

Ingabo z’ibihugu byombi zitabiriye ibi biganiro zagize n’umwanya wo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ndetse n’Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Muri ibi biganiro hasuzumwe imyanzuro yafatiwe mu biganiro biheruka kubera i Mbalala muri Uganda, ingabo z’ibihugu byombi zasoje ibi biganiro zishyira umukono ku myanzuro bemeranyijeho irimo kongera imbaraga mu gukumira ibishobora guhungabanya umutekano ku mipaka birimo n’abambutsa magendu.

 Biteganyijwe ko ibiganiro by’ubutaha bizaba mu kwezi kwa 2 umwaka utaha bikabera muri Uganda.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/11/2024
  • Hashize 3 weeks