Itariki ya 4 Nyakanga ishushanya umunsi Ingabo za RPA zashyize iherezo ku bwicanyi- Perezida Kagame

  • admin
  • 04/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Kuri uyu wa 4 Nyakanga, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe n’imbaga y’Abanyarwanda n’abanyacyubahiro barimo Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bifatanyije kwi zihiza imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Mu ijambo rye yashimiye abaje kwi tabira uyu muhongo w’umunsi mukuru wo kwibohora kunshuro 25.

Yagize ati “Ni iby’agaciro kwizihiza uyu munsi hari inshuti nyinshi z’u Rwanda ziturutse ku Isi hose. Ndabashimira mwese mu izina ry’igihugu cyacu ku bushuti bwanyu mu myaka ishize, bisobanuye ikintu gikomeye kuri twese.By’umwihariko ndashimira abakuru b’ibihugu babashije kugera hano uyu munsi.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko itariki ya 4 Nyakanga ishushanya umunsi Ingabo za RPA zashyize iherezo ku bwicanyi bwari bumaze igihe kinini bukorerwa abanyarwanda.

Umukuru w’igihugu yakomeje kandi ashima abagize uruhare mu kubohora igihugu, atanga urugero ku basirikare ba RPA bari mu Nteko Ishinga Amategeko ahari hazwi nko muri CND.

Ati “Hari Batayo y’abasirikare bari ku nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko, bagabweho igitero gikomeye, ariko babashije kurokora ibihumbi by’abantu bari bahungiye muri iyi stade mu gihe bari bugarijwe”

Yashimye kandi abasirikare bitanze, bagakura igihugu mu bihe by’akangaratete cyarimo, avuga ku bakiriho ndetse n’abitabye Imana.

Ati “Abandi basirikare barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, bari kumwe natwe uyu munsi hano, mu ntekerezo.”

Perezida Kagame yagarutse kandi ku mateka y’u Rwanda yagejeje ku rwango, ashimangira ko ibyatumye igihugu kigera mu bihe bibi “Ntabwo bizongera kubaho ukundi.”

Perezida Kagame yasoje ijambo rye agira ati “Amateka twayasize inyuma yacu, tureba ahazaza twese hamwe nk’umuryango, dukomeze dushyigikire izi ndangagaciro buri wese agire uruhare ku giti cye ndetse tubitoze n’abadukomokaho. Ntituzongere kuyoba haba na rimwe.




Salongo Richard /MUHABURA.RW

  • admin
  • 04/07/2019
  • Hashize 5 years