RIB yerekanye abakekwaho ibyaha byo kwinjiza magendu mu Rwanda
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwerekanye abagabo babiri bakekwaho ibyaha byo kwinjiza ibicicuruzwa bya magendu mu Rwanda ndetse n’ubufatanyacyaha muri iki cyaha, ibi bicuruzwa byose bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw.
Aba bagabo umwe ni umucuruzi undi ni umushoferi, baherutse gufatanwa ibicuruzwa byinjije mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Ibicuruzwa byafashwe byiganjemo ibyuma bitandukanye by’imodoka, amasabune n’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi nka mukorogo n’ibindi bitemewe nk’uko Umuvugizi RIB, Dr Thierry Murangira yabitangaje.
Ibindi byerekanywe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA nabyo byafatiwe muri magendu, byiganjemo inzoga, imyenda n’inkweto za Caguwa.
Ibi byose benebyo baba bagamije kubona inyungu y’umurengera bakabikora banyereza imisoro nyamara ariyo yubaka igihugu.
Yaba Polisi y’u Rwanda, RIB na RRA bibukije Abanyarwanda by’umwihariko abacuruzi ko magendu imunga ubukungu bw’igihugu ikanadindiza iterambere ryacyo, kandi ko abayikora batazihanganirwa.
By’umwihariko, Polisi y’u Rwanda yihanangirije abafatanwa magendu bagashaka no guha ruswa Abapolisi.
Ibicuruzwa byafatiwe ku mupaka bigiye kwinjizwa mu buryo bwa magendu, bifite agaciro ka Miliyoni zisaga 200 Frw, byagombaga gusoreshwa Miliyoni 77Frw.https://www.youtube.com/embed/sKYFA6ZymVE?si=S7x-s74mT5yJvtGx
F