Impuguke z’ibihugu 2 mu Muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba ziteraniye i Kigali

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/11/2024
  • Hashize 1 month
Image

Impuguke z’ibihugu biri mu Muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ziteraniye i Kigali, mu Rwanda mu nama yo kubaka imikoranire mu by’umutekano.

Ni inama yatangiye kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 ikazageza tariki ya 20 Ugushyingo 2024, igamije guteza imbere uburyo bwo gukemura ibibazo by’ibinyabutabire, ibinyabuzima, ibisasu bya kirimbuzi (CBRNE) mu bihugu bigize EAC.

Mu ijambo rye, Brig Gen Dr. Ngoga Eugene yavuze mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yashimiye cyane izo mpuguke zitabiriye iyo nama anavuga ko yitezweho umusaruro ukomeye.

Yagize ati: “Kuba muhari, bishimangira ibyo dusangiye byo kubungabunga umutekano rusange w’Akarere kacu no kurinda abaturage bacu, ibibazo bitoroshye kandi bigenda byiyongera biterwa n’iterabwoba rya CBRNE.”

Yashimangiye ko iryo huriro rizamura imikoranire y’Akarere kiteguye kandi gakorana mu rwego rwo kubungabunga umutekano.

Ati: “Binyuze muri iri huriro, turimo kwerekana ubumwe buteza imbere EAC. Twese hamwe dufite amahirwe yo gushyiraho inzira ihamye, bizamura ubushake bwacu, kunoza imikoranire yacu, no kubungabunga umutekano by’Akarere kacu.”

Colonel Deng Mayom Manyang Malual, ushinzwe imikoranire y’Akarere y’ingabo, ukomoka muri Sudani y’Amajyepfo, akaba n’uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, yagaragaje ko bizeye ko iyi nama izagenda neza.

Yashimye itsinda ry’impuguke zitandukanye, zirimo abaganga, abahanga mu by’ubutabire, abasirikare, abapolisi, n’abasivili, bishyize hamwe kugira ngo bategure inyandiko yuzuye izayobora ibikorwa bya gisirikare by’ibihugu bigize EAC.

Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ugizwe n’ibihugu umunani, bigamije guteza imbere iterambere rirambye no kwishyira hamwe kw’akarere mu nzego nk’ubucuruzi, ibikorwa remezo,  ubuzima, umutekano n’ibindi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/11/2024
  • Hashize 1 month