Mu bikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda ni abakoresha umwambaro w’idini

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/11/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu MINUBUMWE, yagaragaje ko hari bamwe mu banyamadini n’amatorero bakitwikira umutaka w’idini bakabiba amacakubiri n’irondabwoko.

Minisitiri wa Minubumwe Dr.  Bizimana Jean Damascène yagaragaje amadini mvamahanga ko yagize uruhare mu gusenya indangagaciro nyarwanda  ndetse ko hari nabiyitirira idini bakabiba amacakubiri.

Yagaragaje ko mu biganiro byakozwe mu gihugu mu kwezi gushize Unity Club yitabiriye hasuzumwa urugendo rw’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa,n’inzitizi zibubangamiye ari ho hagaragaye ikibazo cy’imyumvire idahwitse harimo n’iyo ya bamwe mu banyamadini igira uruhare ikidindiza ubumwe.

Minisitiri yavuze ko abo banyamadini usanga bakoresha ubwambuzi bushukana bakizeza abantu ibitangaza bagamije kubacucura, bagahakana ndetse bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Mu bikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ni abakoresha umwambaro w’idini bigisha irondabwoko, ubwambuzi bushukana babizeza ibitangaza n’ijuru, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gusebya ubuyobozi bagamije kubwangisha abaturage .”

Yavuze ko abo banyamadini baba bafite n’imyumvire igoramye igamije guheza abantu mu bukene, ubujiji, irondakoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubuhanuzi bushukana, kandi u Rwanda rugomba kubakira ku muco warwo, indangagaciro zawo, kureba kure hirindwa ubuhemu n’izindi kirazira kugira ngo rugere ku iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu bw’abaturage.

Minisitiri Dr Bizimana yibukije ko indangagaciro z’umuco nyarwanda zatumye rukomera mu binyejana byinshi ariko ziza gusenywa n’ibihe by’ubukoloni, byatumye haduka n’imigani yumvisha Abanyarwanda ko indangagaciro ziri gusenywa n’amadini mvamahanga.

Yagize ati: “Aha ni ho  Abanyarwand bavanye umugani ngo ‘Kiliziya yakuye kirazira’; bashaka kugararagaza uruhare rw’amadini mu gusenya indangagaciro nyarwanda. Ni naho bavanye undi mugani uvuga ngo; ‘Urumiya rwamize inshuti’; bashaka kugaragaza uburyo indangagaciro y’ubunyangamugayo yazahajwe n’umwaduko w’amafaranga.”

Minisitiri yibukije abo banyamadini n’imiryango ishingiye ku myemerere bakigaragarwaho imyumvire idahwitse kwigira ku muco kuko hari n’imigani ishingiye ku ndangagaciro z’iyobokamana igaragaza ko Imana iha umugisha uwawukoreye, kandi kwemera Imana nyakuri bijyana no kwiteza imbere.

Ati: “Iyo usomye imigani y’umuco nyarwanda hari myinshi iha umwanya ukomeye indangagaciro yo kwitangira umurimo. Ni cyo abanyarwanda bavugaga mu migani imwe nimwe bavuga ngo; ‘Imana irafashwa’ bivuze ko ntawe Imana igira icyo ikorerea adashyizeho ake.’ Imana iraguha ntimugura’ bashakaga kuvuga ko Imana itanga ku buntu bwayo ko nta Munyarwanda ugomba kuba umunebwe ngo ategereze igihe izamuhera ibimutunga kuko icyo gihe ntawukizi. ‘Uyambariza ku ishyiga ikagusiga ivu’; bisobanuye ko ibizatunga umuntu biva mu maboko ye, mu kwitangira umurimo umubeshaho.”

Yanavuze ko hari bamwe mu bahamwe n’icyaha cya Jenoside barangije ibihano bakibangamira Ubumwe bw’Abanywanda aho bakigira n’uruhare mu kwica Abayirokotse.

Yagize ati: “Mu mezi atatu ashize twagiye tubona ingero z’ahongeye kubaho ubwicanyi bwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bamwe mu babikora ugasanga ari n’abagize uruhare muri Jenoside barangije ibihano cyangwa se abo mu miryango yabo. N’ejo hari umukecuru biciye Rukumberi, bishe mu buryo bubi cyane bamukata umutwe bamuhamba mu ngarane iwe.

Yongeyeho ko no muri Kanama uyu mwaka hari izindi ngero eshatu zagaragaye aho babiri mu barokotse biciwe mu Karere ka Nyaruguru, umwe mu Karere ka Karongi n’undi umwe wo muri Ruhango.

Aho ni naho Minisitiri Dr Bizimana yaboneyeho gusaba abagize Unity Club Intararumuri gukomeza kugira uruhare mu gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu bushakashatsi buheruka gukorwa bwagaragaje ko Abanyarwanda bangana na 99% berekanye ko bashyize imbere gahunda y’ubudaheranwa no kwimakaza ubunyarwanda kurusha ibindi byose bibatanya.

Naho mu bushakashatsi bukorwa buri nyuma y’imyaka itanu bugaragaza igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda, mu mwaka wa 2020 bwagaragaje ko buri kuri 94.7%.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/11/2024
  • Hashize 2 weeks