Mutesi Scovia yatorewe kuyobora Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda
Umunyamakuru Mutesi Scovia yatorewe kuyobora Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC). Ni amatora yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo, yitabirwa n’abanyamakuru bafite ibyangombwa byemewe n’uru rwego.
Mutesi Scovia yari ahanganye na Rwanyange Anthère ariko Rwanyange aza guharira Mutesi avuga ko igihe kigeze Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura rukayoborwa n’umugore.
Inteko y’abatoye Chairperson wa RMC yari igizwe n’abanyamakuru 123. Scovia yatowe ku bwiganze bw’amajwi 87, haboneka imfabusa 36.
Visi Perezida ni Rév Pasteur Jean-Pierre Uwimana naho Nyirarukundo Xavera atorerwa kuba Umunyamabanga wa RMC.
Mutesi Scovia yavuze ko azaharanira ko abanyamakuru bakora inkuru zifite icyo zungura umuturage.
Avuga ko azaharanira ko umunyamakuru akorera mu bwisanzure kandi kinyamwuga.
Akomeza avuga ati: “Umwuga wacu w’itangazamakuru uyu munsi ntabwo umuntu abasha gutandukanya umunyamakuru w’umwuga n’undi muntu utanga ibitekerezo, tugomba guharanira ko bitandukana. Ntabwo nzahinduka ngo ndeke gukora akazi ko hanze.”
Inshingano Scovia atorewe zari zisanzwe zifitwe na Barore Cléophas kuva mu kwezi k’Ukuboza 2016.
Barore Cléophas wari usanzwe ari umuyobozi wa RMC, yashimiye itsinda bakoranye mu bihe bitoroshye kandi bakorana ubwitange.
Akomeza agira ati: “Dusize urwego rufitiwe icyizere n’abanyamakuru ariko by’umwihariko bafitiwe icyizere n’abaturage. Turabashishikariza gukomeza kugirira icyizere abatowe.”
Barore avuga ko barwanye ku banyamakuru ndetse no hanze y’u Rwanda nka Besabesa wafungiwe i Buyinga mu gihugu cy’u Burundi.
Muri manda ye na bagenzi be bagiye basobanurira inzego zitandukanye imikorere y’abanyamakuru kandi hakorwa ibiganiro byinshi ku iterambere ry’umunyamakuru.
Abanyamakuru kandi batoye abagize inama y’ubutegetsi igizwe n’abantu barindwi.
Mu batowe harimo Nyirarukundo Xavera wa RBA, Rwanyange Anthère uyobora ikinyamakuru Panorama, Girinema Philbert wa IGIHE.COM, Dr Libératha Gahongayire uhagarariye Sosiyete Sivile, Muhirwa Ngabo Audence uhagarariye Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda na Rév. Pasteur Jean-Pierre Uwimana uhagarariye ishuri ry’itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda.
Mutesi Scovia asanzwe ari umuyobozi w’ikinyamakuru Mama urwagasabo akaba azwi cyane mu gukora ibiganiro bigamije ubuvugizi n’inkuru za politiki.
Hafashwe umunota wo kwibuka umunyamakuru Jérome Rwasa wahoze ari umuyobozi wa Radio Isangano ikorera mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.