Perezida Kagame yakiriye Matekane Minisitiri w’Intebe wa Lesotho

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/11/2024
  • Hashize 5 days
Image

Perezida Paul Kagame yakiriye Samuel Ntsokoane Matekane, Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, bagirana ibiganiro byibanze ku kwagura umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Lesotho.

Minisitiri Samuel ari i Kigali aho yitabiriye Inama ya  YouthConnekt 2024.

Perezida Kagame yamushimiye ubwitange yagize akigomwa umwanya ndetse n’imirimo myinshi akaza kwifatanya n’urubyiruko.

U Rwanda na Lesotho bisanzwe bifitanye umubano  watangiye  mu 1983, ukaba ushingiye ku bufatanye mu ngeri zitandukanye hagati y’ibihugu byombi.

Ubu bufatanye bushingiye ku ishoramari, ubucuruzi, ubuhinzi, umutungo kamere, ubuvuzi, uburezi, ikoranabuhanga n’uburyo bwo guhanahana ubumenyi mu bijyanye no kugeza serivisi zinoze ku baturage.

Ibi bihugu kandi bisanzwe bifitanye ubutwererane mu nzego z’umutekano, ndetse mu 2022 n’indi myaka abayobozi muri izi nzego bagiye bagenderana.

Umwami wa Lesotho Letsie III aherutse gushimira Perezida Kagame ku ntsinzi yegukanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Nyakanga 2024.

Si ubwa mbere Minisitiri Ntsokoane Samuel Matekane aje mu Rwanda kuko no muri Mata uyu mwaka yaje kwifatanya n’u Rwanda kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yaho yongera   kugaruka yitabiriye  umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/11/2024
  • Hashize 5 days