Rwamagana:Ubuyobozi bwasobanuye ikibazo cy’abibaza ku gituma akarere gakunda kuza mu myanya ya mbere mu mihigo
- 11/07/2019
- Hashize 5 years
Mu gihe hari abatekereza ko akarere ka Rwamagana kaza mu myanya ya mbere mu mihigo bitewe n’uko kaba kihaye ibipimo bito mu gihe cyo guhiga,ubuyobozi bw’aka karere bwemeza ko ibyo atari ko bimeze ahubwo bakoresha ibipimo biba byagenwe na Leta kandi biri ku kigero kimwe n’iby’utundi turere twose 30 tugize igihugu.
Ibi byasobanuwe n’ubuyobozi bw’akarere mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2019 ubwo aka karere kamurikaga ku mugaragaro aho imihigo y’umwaka wa 2018-2019 igeze ishyirwa mu bikorwa ndetse n’iyo bateganya mu mwaka w’imihigo wa 2019-2020.
Kuba hari abibaza impamvu akarere ka Rwamagana kaza mu myanya ya mbere mu mihigo bakabihuza n’uko bishoboka ko kiha ibipimo bito mu gihe cyo guhiga,Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjabu avuga ko ibipimo byose uturere tuba tubihuje ndetse ko ibyo bahiga badapfa kubyitekerereza bitewe n’amaragamutima yabo ahubwo ko bigendana n’imirongo migari y’igihugu.
Ati”Utabusya abwita ubumera! uwakubwira ngo ako wita gato ukikwerere wabira icyuya.Hari ibipimo duhuriraho nk’igihugu twese tuvana muri minisiteri ishinzwe imari n’igenamigambi .Ntabwo bashobora kukwemerera ko wiha igipimo gito.
Turahiga ariko hari n’ibyo tutemerewe kujya munsi .Twese mu turere tuba dufite ibipimo bimwe umuntu atemerewe kubijya munsi ,atanashobora no kubigerageza kubera ko iyo duhiga ntabwo twihigira gusa,ibyo duhiga tugira aho tubivana.Buriya ntabwo biva mumitwe yacu biva mu mirongo migari y’igihugu”.
Muri iyo mirongo migari y’igihugu guverinoma yihaye igizwe n’icyerekezo cya 2020 ubu cyahindutse icya 2050,imyaka irindwi y’imiyoborere n’ibindi.
Mbonyumuvunyi avuga ko nk’abayobozi bagaragaza ko buri mwaka akarere kagomba kuba kabashije kugera ku muhigo kaba karihaye kuburyo iyo myaka guverinoma iba yarihaye irangira byose byaragezweho.
Akomeza agira ati”Ntabwo duhiga ibyo dushaka ,duhiga ibifitiye abaturage akamaro ariko nanone tugahiga tujyanye n’imirongo migari y’igihugu ntabwo biva mu bushake bwacu.Ari ibyo umuntu yishakiye,na mitiweli twajya duhiga 5% kandi iyo ngiyo niyo twayihiga twe n’abandi bayobozi twarara tuyesheje”.
Ubuyobozi bw’akarere bukaba bushimira cyane abaturage ku bw’umusanzu wabo bagaragaza mu gutuma iyi mihigo igerwaho dore ko ubu baretse kwitwa abagenerwa bikorwa ahubwo bikitwa abafatanyabikorwa aho uruhare rwabo barugaragaza babinyujije mu migoroba y’ababyeyi,imiganda n’ibindi.
Ikindi kandi ubuyobozi bushimira by’umwihariko abafatanyabikorwa muri rusange barimo imiryango itegamiye ku Leta nayo idahwema gutanga umusanzu wayo.
Abaturage bakaba basabwa ko aho bazajya babona bitagenda neza mu mihigo akarere kaba karihaye,bajya babaza kandi bakagira n’inama batanga.
Imihigo bahize mu mwaka w’imihigo wa 2018-2019 igizwe n’ibyiciro bitatu birimo iyo mu kiciro cy’ubukungu,imibereho myiza y’abaturage ndetse n’imiyoborere myiza.Mu bukungu besheje imihigo ku kigero cyi 100%,imibereho myiza y’abaturage bayesa ku kigero cya 99.93% naho imiyoborere myiza bayesa ku kigero cyi 100%.
Akarere ka Rwamagana kahize utundi turere mu kwesa imihigo aho kaje ku mwanya wa mbere mu myaka ibiri yikurikiranya y’imihigo ari uwa 2016-2017 ndetse n’uwa 2017-2028.
- Umunyamakuru abaza ku kibazo cy’uko byashoboka ko akarere ka Rwamagana mu gihe cyo guhiga kaba kiha ibipimo bito ugereranyije n’utundi turere kugirango kayese 100%
- Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi avuga ko ibipimo byose uturere tuba tubihuje kandi ko ntawigenera ibipimo ashatse kugirango arushe abandi
Yanditswe na Habarurema Djamali