u Rwanda rwungutse uburyo bushya bwo kugeza ku baturage bose umuriro

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 06/11/2024
  • Hashize 1 week
Image

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) iravuga ko u Rwanda rwungutse uburyo bushya bwo kugeza ku baturage bose amashanyarazi ku buryo bwihuse binyuze mu buryo atangwamo bubegereye.

Ni uburyo MININFRA ivuga ko yabwigiye ku bitekerezo byatangiwe mu nama mpuzamahanga nyafurika y’iminsi itatu, yiga ku gukwirakwiza ingufu muri Afurika, yaberaga i Kigali, ikaba yanaberagamo imurikagurisha ry’ibijyanye n’ingufu muri Afurika, aho yasojwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyinga 2024.

Mu gusoza iyo nama, Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA, Abimana Fidèle yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rwayungukiyemo byinshi ariko icy’ingenzi ari uburyo bwo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage bwihuse binyuze mu nzego zibegereye.

Abimana ashimangira ko baganiriye n’abahagarariye ibigo bikwirakwiza amashanyarazi mu bihugu by’Afurika, basanga bikwiye ko abayobozi mu Nzego z’ibanze bahabwa umwanya mu gukwirakwiza ayo mashanyarazi akagera ku baturage bose cyane ko ari na bo babana na bo umunsi ku wundi.

Yagize ati: “Turacyatuza abaturage mu buryo bwiza tubihuza n’ibikorwa remezo, turabihuza n’uburyo bwo gutanga amashanyarazi bigakorwa n’inzego zibegereye, bafatanyije n’Ikigo cy’Ingufu (REG), tukabihuza kugira ngo bishobore kwihuta.”

Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA, Abimana Fidèle

Ukorana n’umuturage ni na we umufasha gutura neza akegera ibikorwa remezo by’ibanze. Ni byiza ko dukorana n’Inzego z’ibanze tukagena aho abantu bagomba gutura noneho bya bikorwa by’amashanyarazi tukabibahasangisha, ntihabeho kubimura.”

Yongeyeho ati: “Ni byiza ko Abanyarwanda babona amashanyarazi 100%, hari aho usanga biri byiza ko ubaha amashanyarazi anyuze ku muyoboro mugari, ukaba wakoresha aturuka ku mirasire y’izuba akaba yakemura ibibazo, mu buryo butandukanye. Ni byo twabonye ibindi bihugu bikora kandi byadufasha.”

Muri iyo nama y’iminsi itatu abayobozi batandukanye barimo ba Minisitiri bafite mu nshingano ingufu, ashomari mu guteza imbere ingufu n’abandi bari mu nzego zifata ibyemezo za Leta n’izabikorera mu bihugu bitandukanye by’Afurika baganiraga ku buryo bwo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi ku mugabane w’Afurika.

Ni inama isanze u Rwanda rukataje mu gushaka uko rugeza ku baturage barwo bose umuriro w’amashanyarazi aho MININFRA igaragaza ko kuri ubu ingo ziyafite mu Rwanda zigeze kuri 80%.

Ni mu gihe u Rwanda rwihaye intego y’uko mu 2030 abaturage barwo bazaba bacaniwe ku kigero cya 100%.

Ni intego mu 2017 rwari rwihaye ko ruzayigeraho bitarenze 2024, ariko MININFRA itangaza ko bitashobotse kubera ko hadutse icyorezo cya COVID- 19 kigatuma ubukungu buhungabana bityo n’amikoro yo gukwirakwiza uwo muriro ku baturage bose ntaboneke.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 06/11/2024
  • Hashize 1 week