u Rwanda rwiteguye gusinya amasezerano na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 06/11/2024
  • Hashize 1 week
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier Jean Patrick, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gusinya amasezerano na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu nyungu z’umutekano warwo.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na BBC (Focus on Africa) aho cyibandaga ku bibazo by’amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rwagiye rugirana ibiganiro bitandukanye na Guverinoma ya Congo ku kibazo cya FDLR imaze imyaka ikabakaba 30 ihungabanya umutekano warwo.

Muri iki kiganiro, yavuze ko mu bihe bitandukanye wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ubwe yatangaje ko yiteguye gufasha urubyiruko rw’Abanyarwanda gutera u Rwanda.

Perezida Felix Tshisekedi, ubwo yiyamamarizaga i Kinshasa ku kibuga cya Ndjili Sainte Thérèse, yavuze ko igisirikare cya Congo gifite imbaraga zidasanzwe zo kurasa i Kigali kiri i Goma.

Amb. Nduhungirehe avuga ko icyo gihe Perezida wa Congo yavuze ko azarasa Kigali akoresheje intwaro zirasa kure.

Yakomeje agira ati: “Ibyo twabifashe nk’ibintu bikomeye, ni yo mpamvu twafashe ingamba z’ubwirinzi ku mipaka yacu zadufasha guhangana n’ibyo ariko ntibivuze ko ari ugufasha umutwe uwo ari wo wose.”

Ku birebana n’umutwe wa M23, asobanura ko ari ikibazo kikiganirwaho.

Agira ati: “Hari Abanyekongo b’Abatutsi bavangurwa, birukanywe ku butaka, hari amagambo yuzuye urwango. Byumvikane neza, twaravuze ngo Guverinoma ya Congo igomba kuganira n’umutwe wa M23 kugira ngo haboneke igisubizo cyiza cya nyuma ariko harebwa umuzi w’ikibazo.”

U Rwanda rwizeye ibyo rwavugiye kandi rwasinyiye i Luanda muri Angola.

Agaragaza ko muri Angola ikiri kuganirwaho kugeza ubu, ari ugutegura uko umutwe wa FDLR wasenywa burundu kandi ibyo birahura n’ingamba u Rwanda rwafashe.

Yahakanye ko nta nyandiko n’imwe igaragaza ibyo kuvana imitwe 4,000 ku butaka bwa Congo nkuko ngo byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Congo ubwo yari ari Buruseli mu Bubiligi.

Ati: “Ibyo ntibyaganiriweho kandi nta n’ibyemeranyijweho.”

Bimwe mu bisubizo yahaye umunyamakuru wa BBC, Minisitiri Nduhungirehe yayanyomojr abavuga kou Rwanda rufite ingabo muri Congo.

Yakomeje agira ati: “U Rwanda rwiteguye gusinya amasezerano ayo ari yo yose ari mu mujyo w’inyungu z’umutekano wacu.”

Icyakoze yagaragaje ko ibiganiro by’i Luanda bigikomeje.

Ku bijyanye n’umutwe wa FDLR, yasobanuye ko nta biganiro u Rwanda rwagirana n’umutwe wa FDLR. ti: “FDLR ni umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ntabwo u Rwanda rwaganira n’abakoze Jenoside.

Sinigeze mbona igihugu icyo ari cyo cyose i Burayi cyangwa u Budage busabwa kuganira n’umutwe w’Abanazi.

Ni Umutwe w’abajenosideri wishe Abatutsi basaga miliyoni mu Rwanda.

Nta mpamvu yatuma tuganira n’abakoze Jenoside ikindi kandi ntawe ukwiye kugereranya abakoze Jenoside n’undi mutwe witwaje intwaro uharanira uburenganzira bw’abanyagihugu.”

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 06/11/2024
  • Hashize 1 week