Nyamagabe: Ibibazo byagejejwe ku mukuru w’igihugu mu ruzinduko aheruka gukorera muri aka karere bigeze kure bicyemurwa
- 12/07/2019
- Hashize 5 years
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko bitarenze Nzeri 2019, abantu 15 bagaragarije Perezida Kagame ko bangirijwe ibyabo muri 2013, bazaba bamaze kwishyurwa.
Ubwo Perezida Kagame yasuraga Akarere ka Nyamagabe ku wa 26 Gashyantare 2019 yagejejweho ibibazo bitandukanye birimo iby’abambuwe, akarengane, serivisi itanoze n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo basurwaga n’Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Cyanika aho yabasuye muri gahunda yo kumva no kwakira ibibazo by’abaturage ndetse no kubikemura.
Mu bibazo Umukuru w’Igihugu yagejejweho harimo ni icy’abaturage 15 bangirijwe imitungo ubwo hatunganywaga igishanga cya Cyogo muri 2013.
Icyo gihe uwitwa Apollinaire Mugambira wavugiye bagenzi be ubwo Perezida Kagame yagendereraga abatuye aka karere tariki 26 Gashyantare 2019, yamubwiye ko babariwe imitungo yabo ariko bagakomeza kubarerega, bakaba bari batarishyurwa ibyabo.
Ubwo Perezida Kagame yamubwiye ko umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yacyumvise kandi agiye kugikurikirana, undi na we amubwira ko atizeye ko azagikemura kuko abayobozi bahora bababeshya, hanyuma Perezida amubwira ko na we namubeshya kazamubaho.
Icyo gishanga gitunganywa, Mugambira we ubwe ngo yangirijwe ibiti 643, ariko ibyo yari yabariwe n’akarere mbere byari 447, agomba kwishyurirwa amafaranga abarirwa muri miliyoni ebyiri. 196 bisigaye ngo yabwiwe ko agomba kubiregera bundi bushya.
Imbere y’umuvunyi n’abaturage,umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, yabwiye abaturage bari bahateraniye na Mugambira arimo, ko bitarenze Nzeri 2019 aba 15 bazaba bamaze kwishyurwa.
Yagize ati “Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka twatangiye ejobundi ku itariki ya 1 Nyakanga, harimo n’amafaranga yo kwishyura abaturage bagaragajwe na komisiyo y’inama njyanama yari yashyizweho.”
Bose hamwe uko ari 15 bazishyurwa amafaranga abarirwa muri miliyoni 14 n’ibihumbi bisanga 240.
Uyu muyobozi kandi avuga ko n’ibindi bibazo abaturage bagejeje kuri Perezida Kagame ubwo yagendereraga akarere ka Nyamagabe bageze kure babikemura.
Muri byo harimo icy’umuturage wo mu Murenge wa Gatare wari wamubwiye ko yatwawe inka 14 ariko ubu bamaze kumugaruriza umunani hasigaye esheshatu.
Hari kandi n’icya Mukeshimana Charlotte wo mu Murenge wa Gasaka wavuze ko imodoka yamugongeye umwana arapfa ariko ntiyahabwa indishyi. Ngo baragikurikiranye basanga yarishyuwe; kuri ubu bari kumuganiriza kugira ngo abashe kubyumva.
Yavuze kandi ko bageze kure bakemura ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage birimo umwanda n’imirire mibi.
Yavuze no ku kibazo cy’uwitwa Ntawushiragahinda Sẻlaphine wo mu Murenge wa Buruhukiro wari wabwiye Umukuru w’Igihugu ko yatwawe ubutaka avuga ko bakigikurikirana.
Yavuze kandi ko Ntawushiragahinda yari yabajije n’icyumutungo we wangijwe hakorwa umuhanda, avuga ko yamaze kubarirwa ari hafi kwishyurwa.
Yasobanuye ko ibibazo byose basigiwe na Perezida Kagame bari kubikurikirana ku buryo bwihariye kandi bagenda babitangira raporo.
Mu rwego rwo kubasha gukurikirana ibi bibazo by’umwihariko bivugwa muri aka karere,kuva muri Werurwe 2019 Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yahisemo kwimurira by’agateganyo ibiro by’intarara mu Karere ka Nyamagabe.
- Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Cyanika aho yasuye abaturage muri gahunda yo kumva no kwakira ibibazo byabo ndetse no kubikemura
- Uwamahoro Bonavanture avuga ko bitarenze Nzeri 2019,abantu 15 bazaba bamaze kwishyurwa imutungo yabo bangirijwe
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW