Dr Patrice Mugenzi yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu: Impinduka zakozwe muri Guverinoma

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/10/2024
  • Hashize 3 days
Image

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, aho Dr Patrice Mugenzi yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, naho Dr Mark Cyubahiro Bagabe agirwa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Dr Mugenzi yasimbuye kuri uyu mwanya Jean Claude Musabyimana, naho Dr Mark Cyubahiro Bagabe akaba asimbuye Dr Ildephonse Musafiri.Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri kandi yabaye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida Paul Kagame, Aurore Mimosa Munyangaju wari Minisitiri wa Siporo, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg, naho Eng Patricie Uwase wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo agirwa Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Cooperation Initiativewari.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/10/2024
  • Hashize 3 days