Abasenateri bazashyira imbere inyungu z’igihugu- Dr Kalinda  

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/10/2024
  • Hashize 3 months
Image

Abasenateri batangiye umwiherero w’iminsi ibiri aho bari kungurana ibitekerezo ku nshingano za Sena n’ishyirwa mu bikorwa ryazo ndetse n’imikoranire yayo n’izindi nzego, mu byagarutsweho harimo ko hakazitabwa ku nyungu z’Igihugu mbere y’ikindi kintu icyo ari cyo cyose.

Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukwakira 2024, na Perezida wa Sena Dr Kalinda Francois Xavier ubwo yatangizaga umwihertero w’Abasenateri w’iminsi 2.

Yagize asti: “Uyu mwiherero ugamije guha Abasenateri umwanya wo kungurana ibitekerezo ku nshingano za Sena n’ishyirwa mu bikorwa ryazo, hagamijwe guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, kuzamura imibereho y’abaturage ikarushaho kuba myiza no guteza imbere ubukungu bw’Igihugu.”

Yongeyeho ati: “Mu gushyira mu bikorwa inshingano zacu tugomba gushyira imbere imikoranire myiza n’izindi nzego zigize Igihugu cyacu, tuzirikana ko dusenyera umugozi umwe, ko icyo dushyize imbere ari inyungu z’Igihugu cyacu mbere y’ibindi cyose.”

Yagaragaje ibyitezwe mu mwiherero w’Abasenateri mu kurushaho kuzuza inshingano zabo.

Ati: “Uyu mwiherero witezweho kuduha impamba iduha imbaraga zo gushyira mu bikorwa mu buryo bunoze inshingano zacu no gufata ingamba z’imikorere itanga umusaruro uberanye n’urwego nka Sena. Ndizera ko ibiganiro tugiye guhabwa ndetse n’ibitekerezo turi bwungurane muri iyi minsi ibiri bizadufasha kunoza icyerekezo n’ingamba by’imikorere inoze muri manda ya kane ya Sena.”

Ibiganiro byibanze ku mavu n’amavuko bya Sena n’icyo abaturage bayitegerejeho, ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za Sena, gahunda ya kabiri ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere-NST2 (2024-2029) n’ibindi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/10/2024
  • Hashize 3 months