Ingabo z’u Rwanda zakoze Umuganda zitera n’ibiti by’imbuto

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/10/2024
  • Hashize 4 days
Image

Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1) ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, UNMISS, muri Sudani y’Epfo, zazindukiye mu muganda ku Ishuri Ribanza rya Kapuri.

Ni Umuganda witabiriwe n’abagize itsinda ry’Ingabo Rwanbatt-1, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 14 Ukwakira 2024.

Muri uwo muganda waranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abanyeshuri bahiga, abarimu bahigisha ndetse n’abahagenda, izo ngabo zahateye ibiti bitandukanye.

Ibyo biti byatewe ni iby’imbuto ziganjemo imyembe no gukora isuku mu kigo. Ni umuganda kandi witabiriwe n’Umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere, wa RAU (Rwanda Aviation Unit).

Ishuri ribanza rya Kapuri ryubatswe n’Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1) zari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo, mu mwaka 2014, rimurikwa ku mugaragaro muri 2015.

Basize irangi rishya ku nyubako zigize iryo shuri

Ishuri ribanza rya Kapuri, ubu ryigamo abanyeshuri bagera kuri 500 bo mu mashuri y’incuke n’abanza.

Iryo shuri riherereye ku birometero 16 mu Burengerazuba bw’icyicaro cy’ikigo cya Tomping cya UNMISS, mu Karere ka Luri, Intara ya Jubek muri Sudani y’Epfo.

Mu bihe bitandukanye, kuva iri shuri ryashingwa n’Ingabo z’u Rwanda, hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo kuhakorera Umuganda, zatanze imipira y’umukino wa Volleyball, zatanze ubuvuzi bw’ibanze, ibikoresho by’ishuri, gutera ibiti by’imbuto n’ibindi.

Ishuri ingabo za RDF zubatse
  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/10/2024
  • Hashize 4 days