U Rwanda rwamaze impungenge abarusura bakwikanga Marburg
U Rwanda rwamaze impungenge abarusura bava mu mahanga ko nta cyo bakwiye kwikanga kuko ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Marburg zafashwe kandi zitabangamira imirimo yabo.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024, yavuze ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu guhashya icyo cyorezo harebwa aho abacyanduye bagikuye.
Yavuze ko imbaraga zirimo gushyirwa mu guhashya icyo cyorezo zitatuma imirimo isanzwe ihagarikwa.
Yagize ati “Impamvu hatigeze hafatwa ingamba zo guhagarika imirimo n’ingendo mu gihugu, n’abinjira n’abasohoka ni uko twabonaga ko icyorezo cyagaragaye ahantu hazwi abahuye n’abarwaye barazwi, urutonde turarufite turabakurikirana umunsi ku wundi.
Ati: “Turongera gushimangira ko abaza mu Rwanda abahakorera inama, abahakorera imirimo yabo yose ko babikomeza, uko tubibona aho turimo gushakira icyo kibazo ntabwo byabangamira iyo mirimo yindi.”
Ministiri w’Ubuzima yashishikarije abantu gukora imirimo yabo nta kintu bikanga kandi ko ubu u Rwanda rukomeje gukumira icyatuma icyo cyorezo gikwirakwira.
Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2024, Ikigo Sabin Vaccine Institute cyahaye u Rwanda dose 1000 zo gukingira abantu icyorezo cya Marburg.
Ni inkingo zije ziyongera ku zindi icyo kigo cyari cyoherereje u Rwanda tariki ya 5 Ukwakira 2024, zigera kuri 700, hari hashize iminsi 9 icyorezo cya Marburg cyadutse mu gihugu kuko tariki ya 27 Nzeri 2024 ari bwo u Rwanda rwatangaje bwa mbere ko Marburg yageze mu Rwanda.
Tariki ya 6 Ukwakira 2024 ni bwo inzego z’ubuzima mu Rwanda zatangiye gukingira icyo cyorezo cya Marburg haherewe ku bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa na cyo by’umwihariko abaganga n’abandi bakora kwa muganga.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gitangaza ko kugera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2024, hari hamaze gukingirwa doze 620.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko kuva tariki ya 27 Nzeri 2024, Marburg yaduka mu Rwanda kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2024, hamaze kuboneka abayanduye 61.
Abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo ni 14, mu gihe 29 bari mu kato bakaba barimo kuvurwa n’abaganga, aho kandi 18 bamaze kugikira.