Karongi:Ubuyobozi bwasuye wa musore wagaragaje umutima wo gukunda igihugu agakora umuhanda w’ibirometero 2 wenyine

  • admin
  • 19/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Nyuma yo gushimwa na bose aho byakwiragiye mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga,Niringiyima Emmanuel umusore w’indashyikirwa wakoze umuhanda w’ibirometero 2 wenyine,ubuyobozi bwa musuye ngo burebe inkunga bwamutera mu gikorwa cye yagaragaje k’indashyikirwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga,nibwo minisiteri y’ibikorwa remezo ’MININFRA’,Intara y’Iburengerazuba ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Karongi,bamusuye kugirango bashake ubufasha bamuha muri iki gikorwa gikomeye kigaragaza umutima wo gukunda igihugu.

Gusa ibitandukanye n’ibyari byatangajwe mbere ni uko byavugwaga ko amaze gukora umuhanda ureshya na kilometero zirindwi, ariko abayobozi basanze ari kilometero 2.051 zirimo metero 775 z’umuhanda yahanze mu Kagali ka Murambi n’izindi 1.276 yasiburuye muri Gashari.

Ibi bije kandi nyuma y’uko Minisiteri y’Ibikorwa Remezo MININFRA ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yasubije abibazaga ikigiye gukurikiraho nyuma yo kubona ubutwari bw’uwo musore,ivuga ko igiye koherezayo itsinda ry’abayihagarariye, abakozi b’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bagasuzuma uburyo yafashwa.

Iti “Ejo [ku wa kane] hategenyijwe igikorwa cyo gusura [aho Niringiyimana atuye] kugira ngo risesengure ubufasha bushoboka kuri iki gikorwa yibwirije.”

Soma inkuru bifitanye isano:Ubwitange bwa Niringiyimana wakoze umuhanda w’ibirometero 2 butumye MININFRA ihagurukira kumufasha


Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/07/2019
  • Hashize 5 years