Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yakiriye mugenzi we wa Seychelles

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/09/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yakiriye mugenzi we wa Seychelles, Brigadier Michael Rosette n’itsinda ayoboye, aho bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Ibiganiro by’impande zombi byabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, tariki 24 Nzeri 2024.

Brigadier Michael Rosette kandi yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.

Yasobanuriwe urugendo rw’Ingabo z’u Rwanda mu kwiyubaka n’uburyo zigira uruhare mu iterambere ry’abaturage.

Abayobozi bombi baganiriye ku gushimangira ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye mu by’umutekano mu rwego rwo kuzongerera ubushobozi.

Brigadier Michael Rosette yatangaje ko impamvu y’uruzinduko rwe ari ugushimangira umubano mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Seychelles.

Yavuze kandi ko agenzwa no kurebera hamwe uburyo bunoze bwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yashyizweho umukono umwaka ushize hibandwa cyane mu gufatanya kongerera ubushobozi ingabo z’ibihugu byombi binyuze mu guhana amahugurwa.

Ingabo z’u Rwanda n’iza Seychelles zisanzwe zifitanye ubufatanye mu bya gisirikare mu bijyanye no kurwanya iterabwoba, kubungabunga umutekano wo mu mazi, guhana amakuru, guhana amahugurwa mu bya gisirikare n’ibindi.

Mu ruzinduko rwe, Brigadier Michael Rosette n’itsinda ayoboye, bazanasura Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, mu Karere ka Bugesera.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/09/2024
  • Hashize 3 weeks