Perezida Kagame yakurikiye isiganwa mpuzamahanga ry’imodoka rizwwi nka Formula 1

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/09/2024
  • Hashize 4 weeks
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Singapore, yakurikiye isiganwa mpuzamahanga ry’imodoka rizwwi nka Formula 1 ryabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 22 Nzeri 2024.

Ni isiganwa ryasojwe Lando Norris ukinira ikipe ya McLaren ari we wegukanye igihembo nyamukuru akaba yarushije amasegonda 20 Max Verstappen ukinira ikipe ya Red Bull. Ku mwanya wa gatatu haje Oscar Piastri na we ukinira ikipe ya McLaren.

Perezida Kagame waherukaga gukurikira iryo siganwa imbonankubone mu mwaka wa 2022, yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lawrence Wong bakurikiranye iryo siganwa bari kumwe.

Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Minisitiri Lawrence, yashimiye abakinnyi bitwaye neza neza, agaragaza ko wari umwanya wo guhura n’abandi bashoramari ndetse no gutsura umubano n’abandi bafatanyabikorwa.

Ku nshuro ya mbere akurikirana iryo siganwa mu myaka ibiri ishize,  Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Formula One Group, Stefano Domenicali.

Mu minsi ishize Stefano Domenicali aherutse gutangaza uko u Rwanda rwagaragaje ubushake bukomeye bwo kwakira iri rushanwa rya Formula 1 bitarenze mu mwaka wa 2028.

Umwongereza Lando Norris ukinira McLaren weguganye iri siganwa rya 2024 yongereye amanota amufasha guhangana n’Umubiligi Max Verstappen wa Red Bull uyoboye urutonde rusange kugeza ubu.

Abakinnyi bazitwara neza muri iri siganwa ndetse n’andi ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA), bazahemberwa i Kigali mu Nteko Rusange yayo iteganyijwe mu kwezi k’Ukuboza 2024.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 23/09/2024
  • Hashize 4 weeks