Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko igiye kujya iganira n’ababyeyi b’abanyeshuri

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/09/2024
  • Hashize 4 weeks
Image

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko igiye kujya iganira n’ababyeyi b’abanyeshuri, bagamije gushakira umuti ibibazo bigaragara mu burezi.

Byakomejweho mu kiganiro Minisitiri Mushya w’Uburezi, Nsengimana Joseph n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri Irere Claudette bagiranye na RBA, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024.

Minisitiri Nsengimana ati: “Kimwe mu byo twiyemeje ni uko dushaka kuganiriza ababyeyi n’abarimu, abanyeshuri, Abanyarwanda muri rusange kuko inshingano y’uburezi ni iyacu twese. Tugomba kuganira tukumva ibintu kimwe. Turashaka ko baduha ibitekerezo byabo kugira ngo  n’ingamba tuzafata zizabashimishe kandi zigirire inyungu abanyeshuri, ari na bo bana bacu.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko ubusanzwe hatangazwa ibizakorwa mu burezi hatangwaga amatangazo gusa agenewe ababyeyi ariko akavuga ko ibyo bidahagije.

Ati: “Minisiteri yandikaga amatangazo ikayashyira ku mbuga nkoranyambaga, ikayashyira no kuri za Radio, agenewe ababyeyi, ariko turabona ko ibyo bidahagije. Turimo gushaka ubundi buryo bwo kubaganiriza yenda twifashishe nko ku Mirenge, habeho ibiganiro bishingiye ku burezi kugira ngo ababyeyi babashe gutanga ibitekerezo byabo babihe Minisiteri y’Uburezi na yo ibishyire mu bikorwa.”

Yongeyeho ati: “Turashaka ko ibyo turimo guteganya gukora tuzajya tubigeza ku babyeyi, bakatubwira icyo babitekerezaho mbere y’uko bikorwa, babaza ibisobonura byose bakeneye kugira ngo ingamba nizijya gufatwa bazabe bazizi. Simvuze ko buri muntu wese azanyurwa n’ingamba tugiye gufata ariko azazigaye azumva n’impamvu yazo.”

Uwo muyobozi yavuze ko ibitekerezo byose bizakirwa ariko bizicara, basuzume ibiri ngombwa abe ari byo bishyirwa mu bikorwa.

Nsengimana yumvikanishije ko ubusanzwe Minisiteri yasaga nibwira ababyeyi ariko ababyeyi ntibabone uko batanga ibitekerezo mu bwisanzure.

Ati: “Ababyeyi baravuze ariko bakoresheje imbuga nkoranyambaga cyangwa bahamagaye kuri Radiyo bati ‘ariko ntabwo twishimye.’ Ibyo ntabwo ari ukuganira. Icyo dushaka ni ukuganira hagati yacu na bo. Uwo muyobozi yavuze ko ibitekerezo byose bizakirwa ariko bizicara basuzume ibiri ngombwa ari byo bishyirwa mu bikorwa.

Turashaka noneho kuganira imbonankubone kugira ngo batubwire ibyo bifuza tubabwire ibishoboka n’impamvu yabyo noneho dufatanye mu kurera abana bacu.”

Muri bimwe biherutse kwinubirwa n’ababyeyi ni uko hari abana b’abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta bagahabwa kwiga mu bigo bya kure, bikagora ababyeyi kuboherezayo. Benshi bagiye ku kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Amashuri n’Ibizamini(NESA) kugira ngo bahindurirwe.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/09/2024
  • Hashize 4 weeks